Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, utangira ku isaha ya saa cyenda n'igice. Rayon Sports niyo yari yakiriye uyu mukino. Kiyovu Sports niyo yatangiye isatira ndetse ibona uburyo bwagombaga kuvamo igitego ariko nyezamu Bakame Eric wa Rayon Sports umupira awukuramo.
Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinzwe na Moussa Camara ku mupira yari aherejwe na Mugheni Kakule Fabrice maze na we ahita asiga ab'inyuma ba Kiyovu Sports. Manishiwe Djabel niwe watsinze igitego cya 2 ku munota wa 72. Igitego cya 3 cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice ku munota wa 82 biturutse ku mupira w'umuterekano watewe na Djabel ku ikosa ryari rimaze gukorwa na Mukamba Namasombwa ku munota wa 79 ndetse ahita ahabwa ikarita ya 2 y'umuhondo nyuma y'iyo yari yahawe ku munota wa 20.
MU MAFOTO, UKU NIKO BYARI BYIFASHE KU KIBUGA

Uyu mufana wa Rayon Sports yahisemo kwandika amazina y'abakinnyi bakunda kubanzamo ku mwenda we

'Muraho coach Kanamugire...Muraho Masoudi we!'

Nyuma yo kuramukanya, abatoza bombi bagiye baganira

Mbere y'umukino babanje kugirana ikiganiro

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga...Nahimana Shasir yari yaruhukijwe, we ntabwo yari muri 18 bakoreshejwe kuri uyu mukino

11 ba Kiyovu Sports

Nyuma y'igihe yari amaze yaravunitse, myugariro wa Rayon Sports Mutsinzi Ange yari yagarutse muri 18 Rayon Sports yifashishije muri uyu mukino

Mbere y'umukino barasenga

Kiyovu Sports niyo yatangiye isatira


Mukamba aragerageza kurinda izamu
 
Abatoza bombi baritegereza uko abakinnyi babo bubahiriza amabwiriza baba babahaye mbere y'umukino

Ni umukino waranzwe no kuvunana kwa hato na hato ku mpande zombi

Abaganga ba Rayon Sports baravura Muhire Kevin

Kwizera Pierrot niwe wateraga myinshi mu mipira y'imiterekano

Mukamba arazibira rutahizamu Moussa Camara

Abakinnyi ba Kiyovu Sports baritegereza umupira wari umaze guterwa na Mouss Camara, ugarurwa n'igiti cy'izamu

Ikosa ryahesheje Mukamba ikarita ya mbere y'umuhondo

Umunyamakuru Kazungu Clever(wambaye ishati y'umweru) arasesengurira uwo bicaranye uko abona umupira uri gukinwa

Ku ruhande rwa Rayon Sports nabo banyuzagamo bakavuna abakinnyi ba Kiyovu Sports

'Ariko bwana musifuzi, ndemera ko ari ikosa ariko ritari kumpesha ikarita y'umuhondo'...Pierrot aburana ku ikarita yari amaze guhabwa nyuma y'ikosa

Nizeyimana Djuma yitegura gusimbura

'Ngwino dusubiremo dore abatoza bawe bibeshye bampa imibare itariyo y'ugomba kuvamo'.Aha umusifuzi yari amaze kubwirwa ko 13 atariwe ugomba kuvamo

Hashize akanya noneho bahamagara Ngabonziza Narcisse numero 18 ko ariwe ugomba gusimburwa

Kuva umukino utangira, Mukamba na Camara baracunganaga...Byageze aho barebana muri ubu buryo

'Mukine umupira, umupira si intambara'

Manzi Thierry, myugariro wa Rayon Sports na we muri uyu mukino yahawe ikarita y'umuhondo


Amakosa mu kibuga yari menshi...Savio arashinyiriza nyuma yo gukocorwa n'umukinnyi wa Kiyovu



Nubwo yatsinzwe 3-0,Kiyovu nayo yanyuzagamo igahererekanya neza umupira

Moustapha wa Rayon Sports yishyushya mbere gato ngo asimbure

Manishimwe Djabel ashoreye umupira wavuyemo igitego cya 2

Cyagezemooooo


Masoudi Djuma aha amabwiriza Rwigema Yves wari ugiye kwinjira mu kibuga

Savio bamucishamo rugondihene

Ikosa Mukamba yakoreye Moustapha

Akaboko k'ibumuso k'umusifuzi karamwereka ikarita y'umuhondo, ak'iburyo nako kitegura kuzamura itukura


Guhabwa ikarita y'umutuku mu mupira w'amaguru bivuze gusohoka mu kibuga...nguwo Mukamba yerekeza mu rwambariro

Manishimwe Djabel yitegura gutera umupira wavuyemo igitego cya 3 cya Rayon Sports

Nyezamu Hategekimana Bonheur yagerageje kuwukuramo ariko uranga umucaho

Ararebana agahinda umupira wari umaze kumucaho ukigira mu ncundura

Mugheni Kakule Fabrice(imbere) yishimira igitego yari amaze gutsinda

Kiyovu Sports ntako itagize ngo ibone n'icy'impozamarira ariko biranga
 
Moussa Camara asimburwa na Lomami Frank

Nyuma y'umukino byari ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports

Umuhanda wose batashye baririmba intsinzi

Ku ruhande rw'abafana ba Kiyovu Sport kari agahinda gusa

PHOTOS: RENZAHO Christophe / INYARWANDA.COM

