Amavuko n’amashuri: Impano mu mikino
Jada Wallace aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko
afite inkomoko muri Jamaica. Mbere yo kwinjira mu by’imideli, yari umunyempano
ukomeye mu mikino ngororamubiri (Track and Field).
Igihe yari muri Kaminuza ya North Carolina at Pembroke, yari umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba mu gusimbuka n’umuvuduko, ibintu byanamufashije kubaka umubiri we neza no kugira 'disipuline' yamuhesheje amahirwe mu bindi yaje gukora nyuma.
Kwinjira mu mideli no muri Filime
Nyuma y’amashuri, Jada yinjiye mu mwuga wo kumurika imideli, aho yakoranye n’inganda zitandukanye z’imyenda n’ibirungo (makeup). Ubwiza bwe n’uburyo agaragara imbere ya camera byatumye akurikirwa n’imbaga kuri Instagram na TikTok.
Uretse imideli, Jada yagaragaje ko ari n’umunyempano mu gukina
filime (acting) no gufotora, aho yagiye agaragara muri filime z’urungano rushya
zirimo nka The Cold Ride
(2026) na Undocumented
(2023).
Urukundo na Chris Brown: Intambwe nshya mu buzima
Nubwo yari azwi mu mideli, izina rye ryamenyekanye cyane kurushaho mu
mpera z’umwaka wa 2024. Amakuru y’urukundo rwe na Chris Brown
yatangiye kuvugwa ubwo bagaragaraga bafatanye akaboko mu mujyi wa Johannesburg,
muri Afurika y’Epfo.
Kuva icyo gihe, Jada Wallace n’uyu muhanzi w’icyamamare
bagiye bagaragara mu birori by’imideli i Paris (Paris Fashion Week),
ibyagaragaje ko umubano wabo ukomeye. Mu ntangiriro za 2026, hatangiye kuvugwa
ko atwite, amakuru yaje kwemezwa n’amashusho n’amafoto ye yerekana inda.
Tariki ya 26 Mata 2026, amateka ya Jada Wallace
yahindutse burundu ubwo yibarukaga imfura ye n’umuhanzi Chris Brown. Uyu mwana
w’umuhungu yabaye uwa kane kuri Chris Brown ariko aba imfura kuri Jada, ibintu
byishimiwe cyane n’abafana babo hirya no hino ku isi.
Uyu munsi, Jada Wallace ntabwo agifatwa nk’umunyamideli gusa, ahubwo afatwa nk’umugore ufite ijambo mu myidagaduro no mu muryango w’icyamamare Chris Brown, akaba akomeje no kwagura imishinga ye mu bucuruzi bw’imideli.
Jada Wallas

Chris Brown n'abana be

Jada Wallas wabyaranye na Chris Brown

