MU MAFOTO: Imyambaririre yihariye yaranze birori byatangiwemo ibihembo bya Tony ku nshuro ya 78

Imyidagaduro - 09/06/2025 9:20 AM
Share:

Umwanditsi:

MU MAFOTO: Imyambaririre yihariye yaranze birori byatangiwemo ibihembo bya Tony ku nshuro ya 78

Ijoro ry’ibirori bya Tony Awards 2025 ryahindutse umwanya w’icyubahiro ku bakina ikinamico muri Broadway, ndetse n’abanyamideri n’abahanga mu myambarire. Uyu muhango wabereye muri Radio City Music Hall i New York, tariki ya 8 Kamena 2025, witabiriwe n’ibyamamare byaserukanye imyambarire idasanzwe.

Cynthia Erivo, wamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga, ni we wayoboye ibirori by’uyu mwaka. Uyu mugore ufite ibihembo bikomeye birimo Tony, Emmy, Grammy, ndetse akaba yarabaye umukandida inshuro eshatu ku bihembo bya Oscar, yagaragaye nk’intangarugero mu myambarire y’icyubahiro. Uretse umwambaro we, yanashimwe ku isuku n’uburanga bw’imisatsi ye, byose byari byateguwe n’impuguke.

Ibirori by’uyu mwaka byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye birimo George Clooney, Nicole Scherzinger, Mia Farrow, Sadie Sink, Daniel Dae Kim, Sarah Snook, LaTanya Richardson Jackson, Jonathan Groff, Bob Odenkirk, na Megan Hilty, bose bari mu byiciro bikomeye bahataniyemo ibihembo.

Binyuze ku itapi itukura, aba banyamwuga bagaragaje uko umuco w’imyambaro uhuza n’ubugeni n’icyubahiro. Imyambaro yabo yaranzwe n’imideli igezweho, amabara ahuye n'ay'imibiri yabo, n’imitako ifite ibisobanuro byihariye mu mpano zabo.

Ibihembo bya Tony ni bimwe mu bihembo bikomeye mu mwuga w’ikinamico ya Broadway, aho bihabwa abahatana bahize abandi mu bitaramo biba bibera imbere y’abantu. Ibihembo bya Tony biri mu ruhando rw'ibindi bigize igihembo gikomeye kizwi nka EGOT (Emmy, Grammy, Oscar na Tony), bishimangira ubushobozi buhambaye mu by’ubuhanzi n’imyidagaduro.

Amafoto yafatiwe ku itapi itukura agaragaza uburyo imyambarire y’ijoro ry’ibihembo bya Tony yagaragaje ubuhanga n’ubushake bwo kurimba. Dore imyambarire idasanzwe yaserukanwe n'ibyamamare muri ibi birori:

Cynthia Erivo wayoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Tony Awards yaserutse mu myambaro irenga itanu

Imyambarire ye yatunguye benshi

David Cumming yaserukanye imyambaro yatangaje benshi

Brooke Shields w'imyaka 60 yaserutse mu ikanzu nziza itukura

Nicole Scherizinger wari mu bashyitsi b'imena

Kalen Allen ni uko yaserutse

Cole Escola wanegukanye igihembo ni uko yaserutse

Kristin Chenoweth w'imyaka 56 mu ikanzu nziza y'ubururu

N'ama-couple yari yabukereye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...