Uyu mukobwa utarigeze yifuza na gato gushyira amakuru ajyanye n’ubukwe bwe hanze, yakoze ubukwe n’umusore bivugwa ko yitwa Sefu wamwihebeye, bagakora ubukwe bubereye ijisho bwitabiriwe na benshi.
Kuva yakwambikwa impeta kugeza ashyingiwe, uyu mukobwa ntiyifuje kubigaragaza yewe n’ubwo yambikwaga iyi mpeta, ifoto yasangije abantu nta kintu yayirengejeho usibye akamenyetso k’umutima.
Ni impeta uyu mukobwa yifotozanyije ku mucanga w’amazi magari bikekwa ko ari ayo muri Tanzania, nk’uko byagaragaraga mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’inshuti ze zirimo na Miss Pamella.
Ndetse no ku mashusho n’amafoto, ntabwo higeze hagaragara umusore wambitse impeta Uwase Colombe. Ku rundi ruhande ariko, hari andi makuru yavugaga ko yayohererejwe n’umusore utari aho yayambariye.
Uwase Colombe ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015, icyakora ntiyabasha kugira ikamba yegukana.
Uyu mukobwa wamaze kurushinga yageze ikirenge mu cya Umuthoni Fiona, Bagwire Keza Joannah, Gasana Darlène bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 barushinze umwaka ushize.
Colombe n'umugabo we Sefu
Miss Pamella wamufashije nk’inshuti ye yagize ati''Ndagukunda cyane'', Colombe nawe ati “Ubu ndikurira'' ibi yabivuze nyuma yo kubona ubutumwa yamugeneye.
Colombe ubwo yiteguraga gusabwa na Sefu
Imyiteguro yabo yabereye Marriot Hotel
Colombe Uwase ubwiza bwe ntibushidikanywaho
Colombe ubwo yambikwaga impeta ni iyi foto yasangije abantu
Colombe Uwase yarangije kaminuza
Colombe Uwase yitabiriye Miss Rwanda 2015
Miss Colombe ni inshuti y'akadasohoka ya Miss Pamella