Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026 ni bwo ikipe ya Arsenal batazira iy’Abarashi yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y'u Bwongereza nyuma y’uko yari yaragitwaye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize.
Arsenal yateruye iki gikombe ku mukino wayo wa nyuma wa Premier League y’uyu mwaka aho yatsinze Crystal Palace ibitego 2-1 ku kibuga Selhurst Park cya Crystal Palace. Byari ibyishimo bisendereye kuri iyi kipe ndetse n'abafana bayo.
Ni ibitego bya Gabriel Jesus ku munota wa 42 ndetse na Noni Madueke ku munota wa 48 mu gihe kimwe cya Crystal Palace cyatsinzwe na Jean Philippe Mateta ku munota wa 89.
Hari hashize imyaka 22 Arsenal idakoza intoki zayo kuri iki gikombe dore ko yagiherukaga muri 2004. Biteganyijwe ko ku wa 31 Gicurasi 2026 Arsenal izakora Parade yo kwishimira iki gikombe mu mihanda ya London, ikaba izitabirwa n'abarenga miliyoni.
Arsenal izasubira mu kibuga ikina na Paris Saint-Germain tariki ya 30 Gicurasi 2026 ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Kapiteni Martin Odegaard ateruye igikombe nyuma yo kugishyikirizwa



Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi barimo Declan Rice,William Saliba n'abandi


Mikel Arteta ateruye igikombe cye cya mbere cya Premier League muri Arsenal

Mikel Arteta ateruwe n'abafana mu kwishimira igikombe yahesheje Arsenal






Arteta mu byishimo bikomeye nyuma yo gutwara Premier League
