MU MAFOTO: Ian Kagame mu bagiye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda

Amakuru ku Rwanda - 04/11/2022 1:01 PM
Share:
MU MAFOTO: Ian Kagame mu bagiye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda

Nyuma yo gusoza amasoma y’Abofisiye mu gihugu cy’u Bwongereza, Ian Kagame [umuhungu wa Perezida Kagame] ari mu bagiye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

Kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2022 ni bwo abasore n’inkumi basoje amasomo ya gisirikare bagiye kwambikwa ipeti rya Second Lieutenant mu ishuri rya Gako riherereye i Bugesera.

Muri aba basore n’inkumi harimo n’abarangirije amasomo yabo mu mahanga barimo Ian Kagame umuhungu wa kabiri wa Perezida Kagame, uherutse gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

Ishuri Ian yizemo riri mu mashuri akomeye mu Bwami bw’u Bwongereza aho yahawe ipeti rya Second Lieutenant none, akaba arahirira none kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Ian Kagame ni umwana wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, akaba ari umwana wa gatatu mu bana bane. Ni intiti mu bijyanye n’Ubukungu afitemo Master's yakuye muri Kaminuza ya William College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...