MU MAFOTO:Chelsea yatsinze Manchester City 1-0 zombi ziguma ku myanya yazo muri Shampiyona

Imikino - 04/02/2014 8:29 AM
Share:

Umwanditsi:

MU MAFOTO:Chelsea yatsinze Manchester City 1-0 zombi ziguma ku myanya yazo muri Shampiyona

Mu ijoro ryakeye muri Shampiyona yu Bwongereza Premier League hakinwe umukino ukomeye cyane wahuje amakipe abiri yombi yihagazeho muri iyi shampiyona ariyo Chelsea ndetse na Man City.

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Etihad Stadium warangiye ari igitego kimwe cya Chelsea ku busa bw’ikipe ya Manchester City nayo yari yakaniye cyane kugira ngo irebe ko yakura Arsenal ku mwanya wa mbere gusa byabaye iby’ubusa kuko yananiwe kwikura imbere y’abasore ba Jose Mourinho.

Umusore wa Chelsea Ivanovic, hano yishimiraga igitego cye cya mbere yatsinze ku munota wa 32 w'umukino



Uyu mukino ugitangira, amakipe yombi byagaragaraga ko asatirana cyane ndetse afite inyota yo kwinjira mu izamu ry’iyindi gusa ntibyakomeje gutyo kuko abasore ba Jose Mourinho ku munota wa 32 w’igice cya mbere cy’umukino barebye mu izamu rya Man City igitego cya mbere kiba kirinjiye.Iki gitego cyatsinzwe n’umusore Ivanovic na we wari uhagaze neza muri uyu mukino.

Ishoti rya Ivanovic ryari riremereye umunyezamu Joe Hart arakurikira ariko afata ubusa

Iki gitego cyaciye intege abasore ba Man City

Umutoza wa Chelsea iki gitego cyamushimishije cyane

Jose Mourinho yari yiteguye mu buryo buhagije uyu mukino wamuhuje n’umutoza Manuel Pellegrini usigaye utoza iyi kipe ya Man City kuva muri Kamena 2013 ubwo yasimburaga kuri uyu mwanya mugenzi we Roberto Mancini.

N’ubwo Chelsea yaraye itsinze Manchester City igitego kimwe ku busa ntibyayibujije kuguma ku mwanya wa 3 ndetse na Man City nayo yagumye ku mwanya wayo wa kabiri. Arsenal niyo ikomeye kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza . Icyo Chelsea na Man City birushanwa, ni ikinyuranyo cy’ibitego kuko amanota yo zombi ziranganya 53. Arsenal iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 55.

Dore uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze:

 

Nemanja Matic wa Chelsea na Edin Dzeko wa Man City hano barwaniraga umupira

Petr Cech na mugenzi we Gary Cahill hano bakoraga uko bashoboye ngo Negrodo ave imbere y'izamu rya Chelsea ntacyo akoze

 Martin Demichelis hano yari ahanganye na Edin Hazard

Hano ni mu gice cya mbere cy'umukino, David Silva yageze imbere y'izamu rya Chelsea abura amahirwe yo kuboneza mu rushundura

Mu cyumweru gitaha, ikipe ya Chelsea izacakirana na Manchester United ihagaze nabi muri iyi season y’imikino ahanini kubera abakinnyi bayo batameze neza abo mu busatirizi no hagati ndetse umutoza wayo David Moyes na we abafana ntabwo bakimwishimiye kubera umusaruro muke.

Hazard hano yashakaga uburyo yaca hagati y'abakinnyi Pablo Zabaleta na Demichelis

Dore abakinnyi ba Man City bitabajwe kuri uyu mukino: Hart 6, Zabaleta 6, Kompany 5, Nastasic 5, Kolarov 6, Jesus Navas 6, Demichelis 6, Toure 7, Silva 6, Dzeko 5, Negredo 6 (Jovetic 57)

Dore abakinnyi ba Chelsea bitabajwe: Cech 6, Ivanovic 7, Cahill 7, Terry 7, Azpilicueta 6, Matic 7,Luiz 7, Ramires 5, Willian 6 (Mikel 90), Hazard 8 (Ba 90), Eto'o 6 (Oscar 83)'

Pellegrini ntabwo yishimiye uko abakinnyi be bitwaye

Uwa Chelsea we yakubitaga agatwenge

Abafana bajugunye ikibiriti mu kibuga,  Willian aragitora

Dore incamake y'uyu mukino:

Munyengabe Murungi Sabin


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...