MU MAFOTO: Ange Kagame yambikanye impeta y'urudashira na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bibereye ijisho

Imyidagaduro - 08/07/2019 2:18 PM
Share:

Umwanditsi:

MU MAFOTO: Ange Kagame yambikanye impeta y'urudashira na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bibereye ijisho

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku wa Gatandatu Tariki 6 Nyakanga 2019 yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma. Bamwe mu batarabashije gutaha ubu bukwe cyane ko bwari bwitezwe na benshi bari kubasha kubona amafoto y'uko byagenze ku mbuga nkoranyambaga za Ange Kagame.

Ubukwe bwa Ange Kagame na Ndengeyingoma bwari bumaze igihe bwitegurwa, Umunsi nyir’izina w’amateka y’isezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana hagati ya Ange na Bertrand wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’abantu bo mu miryango n’abandi batumirwa bari bahawe ubutumire.

Gusezerana imbere y’Imana byakorewe ku Kimihurura muri IFAK saa yine z’igitondo, bombi bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu. Nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira aho abatumirwa bose berekeje i Rusororo muri Intare Conference Arena. Ibi birori by’imbonekarimwe mu buzima bwa Ange na Bertrand byarakomeje kuko nyuma yo kuva i Rusororo habaye umugoroba w’umusangiro, wabereye muri Kigali Convention Centre, ukurikirwa n’ibirori byo kwishimira urugo rushya rw’abageni no gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya KCC.

Nyuma y’ibi birori, Ange Kagame yasangije ibyishimo bye abamukurikira kuri Twitter barenga ibihumbi 173, avuga ku rukundo akunda Bertrand, Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu ndirimbo za Salomo (Indirimbo ihebuje) maze agira ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda "; ayo magambo ayaherekesha ifoto nziza ari kumwe n’umugabo we ku munsi w’ubukwe.

Ange Kagame Ange KagameAnge Kagame

Ange Kagame mu gatimba; yari aberewe cyane

Ange Kagame

Ange Kagame n'umugabo we bafatanye ifoto n'umuryango wa Perezida Kagame

Ange KagameAbageni n'ababyeyi bose ku mpande zombi

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...