Ibi birori 'Couples' dinner' byabereye muri Kigali Serena Hotel byitabirwa n'ama 'Couples' agera kuri 200. Saa kumi n'ibyiri z'umugoroba ni bwo ibirori byatangiye, bisozwa hafi isaa tanu z'ijoro. Bishop Allan n'umufasha we Rev Kathy Kiuna bayoboye Jubilee Christian Church bitabiriye ibi birori ndetse batanga ubuhamya bw'urukundo rwabo banavuga uko urukundo rwabo rwashoye imizi biturutse mu kwizerana no kubaha Imana.
'Couples' dinner' yitabiriwe n'abakundaba bakiri bato ndetse n'abakuze dore ko hari n'ama couples y'abamaze imyaka hejuru ya 40 babana nk'umugabo n'umugore. Abitabiriye ibi birori bari bagize isabukuru y'urushako, bahawe umwanya batanga impano. Abamaze imyaka hejuru ya 40 bakoze ubukwe, bakase umutsima bishimira imyaka yose bamaze mu rushako. Banatanze impano y'indabo nk'ikimenyetso cy'urukundo.

N'abarambanye cyane mu rushako bitabiriye ibi birori
Ku bijyanye n'ibanga bakoresheje kugira ngo babashe kurambana, abamaze imyaka hejuru ya 40 mu rushako bavuze ko Imana ari yo yabashoboje ukongeraho no kwihangana hagati yabo utibagiwe no kwizerana. Abamaze iminsi micye bateye ivi, nabo bahawe umwanya batanga impano ku bakunzi babo.
Apostle Mignonne Alice Kabera wari uyoboye ibi birori yashimiye umutware we Eric Kabera wamushyigikiye bikomeye mu murimo w'Imana. Yamushimiye mu ruhame kuba yaramwereye agakorera Imana mu mbaraga ze zose agatangiza Women Foundation Ministries na Noble Family church. Apostle Mignonne Kabera yahise aha umutware we Eric Kabera impano y'ururabo.

Apostle Mignonne n'umutware we bahanye impano
Eric Kabera uri mu bitabiriye ibi birori by'abakundana 'Couples' dinner', nawe yashimiye cyane umufasha we Apostle Mignonne kubwo umutima afite wo gukorera Imana. Yahise amuha impano y'ubuhanuzi bw'uko Imana igiye kumufungurira imigisha y'amafaranga yose akeneye. Nyuma yo gushima Imana, kumva ubuhamya no gutanga impano, hakurikiyeho gusabana no gusangira amafunguro.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI 'COUPLES DINNER'

Hari hateguwe bijyanye n'umunsi w'abakundana,..umutuku n'umukara byari byiganje muri salle


Aba bakobwa bari mu bakiraga abantu



Babanje kuramya Imana

Iyo umuntu yishimye uramureba ukamubona,...inseko


Bacuranze umuziki w'umwimerere

Eric Kabera umutware wa Apostle Mignonne nawe yitabiriye ibi birori













Abazanye ari Couple babaga bicaranye













Apostle Mignonne asuhuza abari muri ibi birori







Yishimiye guhabwa impano n'umukunzi we kuri St Valentin

Bararebana akana mu jisho


Yasazwe n'ibyishimo nyuma yo guhabwa impano


Umuraperi Regis Hat hamwe na Samantha ni bamwe mu bakiraga abantu


Utashye utifotoje ifoto y'urwibutso kuri St Valentin waba uhombye bikomeye


Amafunguro yari yateguwe



Bishop Allan hamwe n'umufasha we Rev Kathy Kiuna





Apostle Mignonne niwe wari uyoboye ibi birori






Burya iyo ukunda umuntu no mu ruhame urabigaragaza


Umuryango wa Eric Kabera wahaye impano umuryango wa Bishop Allan

Apostle Mignonne yahaye impano umugabo we




Abari bafite isabukuru y'urushako rwabo bakorewe ibirori



Bishop Allan n'umufasha we batanze ubuhamya banigisha ijambo ry'Imana

Nawe urabyumva wasohokanye n'uwawe mukundana, ibyishimo biba ari byose


Bishop Allan n'umufasha we bahesheje benshi umugisha





Apostle Mignonne hamwe n'umutware we mu gihe cyo gutanga impano


Apostle Mignonne ubwo yahabwaga impano n'umutware we


Bahoberanye biratinda,...

Pastor Barakagira Pascal wo muri ADEPR yari yasohokanye n'umufasha we





AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures
