Nyina yitwa Shalama Hunter se akitwa Eric Holland, we yitwa Angela Renée White akaba yaramamaye
nka Blac Chyna. Yavutse ku itariki ya 11 Werurwe 1988 muri Leta ya Washington.
Ni umushabitsi n'umunyamideli. Yamenyekanye cyane guhera mu mwaka wa 2010, bamwe
bamwitiranya na Nicki Minaj mu ndirimbo ya Kanye West yitwa ‘Monster’.
Yaje
kuba ibicika ubwo yaje kugaragara mu ndirimbo yitwa ‘Miss Me’ y'umuraperi Drake
ukomoka muri Canada. Iyi ndirimbo ikaba yaraciye agahigo mu gukundwa, yiharira
ibinyamakuru.
Muri 2014 Chyna yatangije kompanyi ya ‘Make Up’, afungura inzu y’ubwiza
‘Salon’ mu gace ka Encino muri Leta ya Los Angeles, yigarurira imitima ya benshi ku mateleviziyo anyuranye
by'umwihariko mu biganiro bye n’uwahoze ari umugabo we, Rob Kardashian.
Gusa
Chyna yakozeho umwuga wo kubyina mu tubari by'umwihariko abyinira abagabo, ashakisha uko yajya yishyura amafaranga y’ishuri, hari muri Leta ya Maryland.
Icyo gihe uyu mugore yigaga muri Kaminuza ya Johnson&Waless muri Leta ya
Florida, mu gace ka Miami.
Yaje kugorwa no guhuza ubuzima bw'ishuri n'akazi yakoraga, akajya
asinzira mu ishuri. Byatumye yiyegurira umwuga wo kubyinira
abakiriya mu tubari n'amahoteli abihuza n'ubunyamideli, ni naho yahise atangira
kwitwa izina ry'urubyiniro rya Blac Chyna.
Ubwo yabyiniga mu kabyiniro gakomeye ‘King of Diamond’ mu gace
k'imyidagaduro ka Miami, umunyamakuru wa radiyo witwa Angela Yee yatangiye
kujya amugarukaho kenshi byatumye mu bihe bitari ibya kure ari bwo ahita
atangira kujya ahura n'ibyamamare bikomeye.
Yaje kumaramaza mu mwuga we bitewe n'icyo bisaba, yibagisha ibice bimwe
na bimwe babishyira ku murongo birimo ikibuno yongeje akagiha n'ishusho yifuza,
amabere yateretse neza mu gituza yabanje kugabanyisha.
Mu mwaka wa 2013 yinjiye gato mu ishuri ry'ibijyanye n'ubugeni, bikaba
biri mu byatumye akora ubucuruzi bujyanye n'imyidagaduro udasize n'akabali
gakomeye yafunguye mu mwaka wa 2014.
Kuva mu mwaka wa 2016
yatangiye kujya agaragara muri filime zinyuranye z'uruhererekane, harimo
'Keeping Up with the Kardashian'. Chyna kandi yagaragaye ari kumwe na
Rob wari umugabo we, mu kiganiro gikomeye kitwa ‘Finding Love ASAP’ cya nyina
umubyara uzwi nka Tokyo Toni.
Mu mwaka wa 2011, yagaragaye mu ndirimbo y'umuraperi Tyga yitwa
Rack City.
Mu
mwaka wa 2012, yinjiye mu rukundo rwanavuyemo umwana w'umuhungu witwa King Cairo
we na Tyga, nyamara ntirwatinze kuko mu 2014 bahise batandukana. Chyna yahise atangira gukundana n'umugore mugenzi we akaba na
murumuna wa Kim Kardashian, byabaye ikintu kidasanzwe mu itangazamakuru
ryagarutse cyane kuri iyi inkuru yasaga n'itumvikana neza.
Aba
bombi ntibatindanye ariko, kuko yahise ajya mu rukundo na musaza w'uwo babicaga
bigacika mu rukundo Kylie Jenner. Yahise yinjira mu rukundo na Rob Kardashian
banabyaranye umukobwa mu mwaka wa 2016, witwa Dream Renée Kardashian.
Aba ariko baje kugenda babana
nabi batandukana bakongera bagasubirana, nyamara umwaka wa 2017 wasize ushyize
akadomo ku rukundo rwabo unakurura n'urwango rudasanzwe hagati y'aba bombi, nyuma y'uko umugabo w'uyu mugore, Rob ashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga
y'uyu mugore yambaye uko yavutse.
Kuva icyo gihe ntawundi
urongera kuvugwa mu rukundo na Chyna, uwo bakundana ariko bivugwa ko
kuva yabaho yabaye mu rukundo n'ab'igitsinagore ndetse n'igitsinagabo barenga
24.
Mu minsi ishize aherutse kurega umuryango w’aba Kardashian
barimo Kylie Jenner, Kim Kardashian, Kourtney Kardashian, Kloe Jenner na Kylie
Jenner avuga ko bagize uruhare mu ihomba ry’ikiganiro cye, nyamara byarangiye atsinzwe
n’ubwo ntawamenya ashobora kuzongera kujurira.
Tukaba rero twabegeranirije uburanga bwa Blac Chyna mu mafoto akurikira:































































