MU MAFOTO 50: Ibyamamare byitabiriye ku bwinshi; imikino ya nyuma ya BAL 2026 yaryoheje umujyi

Imyidagaduro - 29/05/2026 3:34 PM
Share:

Umwanditsi:

MU MAFOTO 50: Ibyamamare byitabiriye ku bwinshi; imikino ya nyuma ya BAL 2026 yaryoheje umujyi

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’ihuriro rikomeye ry’imikino n’imyidagaduro muri Afurika, imikino ya Basketball Africa League (BAL) iri kubera muri BK Arena yongeye kwerekana uburyo siporo ishobora guhuza abantu b’ingeri zose, ikavamo ibirori birenze umukino ubwawo.

Kuva tariki ya 22 Gicurasi 2026, BK Arena yabaye nk’icyicaro cy’imyidagaduro n’ishyaka, aho buri munsi abantu ibihumbi bateranira kureba amakipe akomeye ya Afurika ahatanira igikombe cya BAL. Gusa si Basketball yonyine iri gukurura abantu, kuko no hanze y’ikibuga habereye ibindi birori byihariye byuzuyemo ibyamamare n’abakunzi b’imyidagaduro.

Abahanzi bazwi, abanyamideli, abanyarwenya, abakina filime, abanyamakuru n’abauga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga ni bamwe mu bagiye bagaragara muri iyi mikino, benshi bayikurikirana bari kumwe n’inshuti zabo cyangwa abafana babo, ibintu byatumye BAL irushaho kuba nk’umunsi mukuru uhuza siporo n’imyidagaduro.

Hari bamwe bagiye bagaragara babyina indirimbo zicurangwaga n’aba-DJ batandukanye, abandi bafata amafoto n’abafana, mu gihe bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye banaririmba imbere y’abitabiriye iyi mikino, ibintu byatumye BK Arena ihora iri mu mwuka w’ibirori.

Uyu mwaka wa BAL wasize benshi bavuga ko Basketball yatangiye kugira umwanya ukomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange. Ni ibintu byashimangiwe n’ubwitabire budasanzwe bw’urubyiruko ndetse n’uburyo imikino y’iyi shampiyona yakurikiwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kibuga hagati na ho, ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda yakoze amateka akomeye igera ku mukino wa nyuma wa BAL uzakinwa ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2026. Ni intambwe yatumye abafana b’u Rwanda bongera kugira icyizere cy’uko igihugu gishobora kwiyubakira izina rikomeye muri Basketball nyafurika.

Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma, Umutoza wa RSSB Tigers, Antino Jackson Jr, yavuze amagambo agaragaza urugendo rutoroshye iyi kipe yanyuzemo.

Yagize ati: “Nta muntu watekerezaga ko tuzagera hano. None ngaha ni ho turi.” Yakomeje agaragaza intego bafite mbere ya Final, ati: “Dusigaranye umukino umwe, kandi turashaka kurangiza akazi.”

BAL ni irushanwa ritegurwa ku bufatanye bwa NBA n’abashoramari batandukanye barimo na Leta y’u Rwanda. Rigamije guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika, gushaka impano z’abakinnyi bashobora kugera muri NBA no gukomeza gukundisha uyu mukino abakiri bato.

Uyu mwaka, iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani arimo RSSB Tigers yo mu Rwanda, Dar City yo muri Tanzania, Club Africain yo muri Tunisia, ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal, Al Ahly yo mu Misiri, Al Ahly Ly yo muri Libya, FUS Rabat yo muri Maroc na Petro de Luanda yo muri Angola.

Aya makipe yose yakiniye muri BK Arena imbere y’abafana benshi, mu mikino yakomeje gutanga ibyishimo ndetse ikanahindura Kigali kimwe mu bice by’ingenzi bya Basketball muri Afurika.

Mu gihe hasigaye umukino wa nyuma gusa, benshi bakomeje kuvuga ko BAL itari irushanwa rya Basketball gusa, ahubwo yabaye umwanya wo guhuriramo kw’imyidagaduro, ubucuti n’umuco w’urubyiruko rwa Afurika.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...