Umuhango
wo gusaba no gukwa wabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza,
ubera muri Luxury Garden, Norvege nyuma aba bombi basezeraniye mu itorero rya
Philadelphia Rhema Church, Kimironko.
Byabaye
ngombwa ko uyu mukinnyi asubika ubu bukwe bwari butegnyijwe mu cyumweru gishize
kugira ngo abanze gukinira APR FC muri Confederations Cup, umukino yatsinzwe na
RS Berkane ibitego 2-1.
Lague
akaba yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be bakinana muri APR FC, barimo Buteera
Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS
Kigali.
Ubukwe
bwa Kelia Uwase na Lague bwaranzwe na byinshi birimo amarira y’ibyishimo kuri
aba bombi bagiye gutangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore.
Mu
mafoto 30 twabahitiyemo, hakubiyemo ibyaranze ubukwe bwa Lague na Kelia.

Lague Byiringiro n'abasore bamwambariye mu bukwe bwe
Butera Andrew niwe wari Parrain wa Lague
Uko Lague yagiye gusaba yambaye
Mugunga Yves bakinana muri APR FC
Nshuti Innocent mu bari bambariye Lague
Nsabimana Aimable
Buregeya Prince bamaranye igihe muri APR FC
Ruboneka Bosco mu bambariye Lague
Lague akikijwe na Butera na Mugunga
Nyina wa Uwase Kelia
Se w'umugore wa Byiringiro Lague
Nyina wa Lague, Mushiki we na Nyirasenge mu birori bya Lague Byiringiro
Byari ibyishimo bivanze n'amarira ku mpande zombi

Lague na Kelia bari bizihiwe mu bukwe bwabo

Lague yambitse impeta umukunzi we Kelia


Umubyeyi wa Kelia yagenewe impano n'urugo rushya rwa Lague

Habayeho igihe cyo gucinya akadiho muri ibi birori


Lague yarushinze na Kelia bari bamaze imyaka ine bakundana
Lague na Kelia bafatanya gukata Cake
Abakinnyi ba APR FC bageneye impano urugo rushya rwa Lague na Kelia
Gen James Kabarebe ahobera Lague na Kelia
Gen James Kabarebe yemeye kubakira Byiringiro Lague



Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y'Imana

Lague na Kelia bacinye akadiho

Umutoza Adil wa APR FC yari yitabiriye ubukwe bw'umukinnyi we Lague



Gen James Kabarebe yari yitabiriye ubukwe bwa Lague anamwemerera kumwubakira
