MU MAFOTO 30: Ihere ijisho uburanga bw’ umunyarwanda Lionel wiyise Lilly Tronn, wihinduye umukobwa ugiye kwakira Rick Ross

Imyidagaduro - 30/05/2022 1:00 PM
Share:

Umwanditsi:

MU MAFOTO 30: Ihere ijisho uburanga bw’ umunyarwanda Lionel wiyise Lilly Tronn, wihinduye umukobwa ugiye kwakira Rick Ross

Yavuzetse ari umuhungu, ubusanzwe yitwa Lionel ariko aza kwiyita Lilly Tronn bitewe n’uko yari amaze kwihinduza umukobwa bityo ashaka izina rizajyana n’imiterere ye ndetse ry’abakobwa bandi bose bitwa ba Lilly.

Ndahamya ko ibi nubyumva biri bugutangaze cyangwa se bitume ushidikanya, ariko nibyo ndetse biriho kuko koko uyu musore wiyise Lilly Tronn arahari, ndetse imiterere ye ituma ntaho wamutandukanyiriza n’umukobwa.

Mu busanzwe yahoze ari umusore yitwa Lionel nyuma aza kwiyita Lilly Tronn, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, ndetse n’ibikorwa bitandukanye akaba ari naho abikorera umunsi ku munsi.

Uyu Lilly Tronn akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amashusho n’amafoto bigaragaza imiterere ye yamaze guhinduka neza, ubu akaba asigaye ateye nk’inkumi ndetse abamurusha ikimero si benshi.

Afite ikibuno giteye nk’icy’abakobwa, afite amabere ndetse yishyizeho imisatsi imeze nk’iy’abakobwa, inzara ziba zisize nk’iz’abakobwa, anitwara nkabo neza neza. Mbese udasanzwe umuzi ntabwo wahirahira utekereza ko yigeze kuba umuhungu.

Lilly Tronn imiterere ye isigaye ikurura abagabo

Inshuti za hafi  za Lilly Tronn zikunda kuvuga ko uyu Lionel yihinduje mu mwaka wa 2019, ariko uko iminsi yagendaga ishira akaba aribwo yagendaga ahinduka kuri ubu akaba ameze neza nk’umukobwa umurebye.

Uyu Lilly niwe uzayobora ndetse yakire Rick Ross mu gitaramo kizabera Houston, nk’uko ku nteguza y’iki gitaramo bimeze. Iki gitaramo uyu munyarwanda azayobora kizaba ku wa 3 Nyakanga 2022, mbere y’amasaha make ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizihize umunsi w’Ubwigenge.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bigenda birutana bitewe n’amacupa y’ibyo kunywa uzitabira azakirizwa, ndetse n’umubare w’abantu bemerewe kwinjirira ku itike imwe.


Itike ya make muri iki gitaramo izaba igura 60$, mu gihe iyo byenda kunganya agaciro yo izaba igura 100$, zose zizinjiriraho umuntu umwe rukumbi. Mu gihe mu myanya y’icyubahiro byo bizaba ari 200$ ku muntu umwe utagize ikintu na kimwe cyo kunywa yahawe.

Guhera ku bazishyura 1000$ kugeza ku 10000$ bazajya bahabwa ibyo kunywa binyuranye, ndetse bahabwe n’umubare w’ababaherekeza muri iki gitaramo.


Mbere yari umuhungu yitwa Lionel

Uburyo yihindujemo butangaza benshi

Biragoye kumenya niba yarigeze kuba umuhungu

Muhuriye mu kabyiniro ntiwamenya ko yari umuhungu

Amafoto agaragaza imiterere ye abantu bakunda kuyatangarira

Lilly niwe uzayobora ndetse yakire igitaramo cyatumiwemo Rick Ross



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...