I Rugende habereye ibitaramo
bikomeye birimo icyo umunya-Nigeria, Wizkid yahakoreye mu 2016. Benshi bahita
ku mafarashi!
Ni imbuga ngari yagutse
ishobora kwakira abarenga ibihumbi 30. Mu mbago z’aho habera ibirori birimo iby’ubukwe
n’ibindi, ndetse hari isoko rifasha ubuhahirane hagati y’abatuye aka gace.
Ni mu birometero bitari
bicye uvuye mu Mujyi wa Kabuga. H’epfo y’umuhanda werekeza i Rwamagana mu Ntara
y’Iburasirazuba.
Ibi bitaramo byiswe “People’s Concert "
byateguwe n’Uruganda Nyarwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye,
Bralirwa nibyo bizabera muri aka gace.
Bralirwa ifite ku isoko ibinyobwa
birimo Primus yanyuze benshi kuva mu 1959 yagera ku isoko, Mützig, Amstel,
Turbo King, Legend na Heineken, Fanta Orange, Fanta Cytron, Fanta Fiesta, Sprite,
Krest, Tonic, Stoney na Vital’O.
Biratangirira kuri uyu wa
Gatanu tariki 24 Kamena 2022, guhera saa cyenda. I Rugende ndetse no kuri Tapis
Rouge i Nyamirambo muri Kigali.
Ibi bitaramo bizongera kuba
ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2022. Bizaririmbamo abahanzi 20 barimo Senderi Legend, Alyn Sano, Rafiki, Platini, Butera Knowless,
Ariel Wayz, Kenny Sol, Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara, Riderman, Niyo
Bosco, Bushali, Juno Kizigenza;
Okkama, Fireman, Itorero Inganzo
Ngari [Hari n’andi matorero ateganyijwe], Esther Niyifasha, Mani Martin, Intore
Tuyisenge, Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] n'umubyinnyi Jojo Breezy.
Kwinjira ni ubuntu. Ibi bitaramo kandi
bizacurangamo Dj Brianne, Dj Ira, Dj Bisoso na Dj Marnaud.
Ni ubwa mbere inama ya CHOGM igiye
kubera ku butaka bw’u Rwanda, kuva mu 2009 u Rwanda rwakwemererwa kuba
umunyamuryango wa Commonwealth.
Uyu muryango uhuriyemo ibihugu bikize
n'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. U Rwanda na Mozambique (yinjiyemo mu
1995) nibyo bihugu byonyine bibarizwa muri uyu muryango bitakolonijwe n’u
Bwongereza.
Ni ishema k’u Rwanda! Kuko mu bihugu
19 bya Afurika bigize Commonwealth ibihugu hafi bitanu ari byo bimaze kwakira
iyi nama Mpuzamahanga.
Commowealth igizwe n’abanyamuryango
miliyari 2.5; ni hafi kimwe cya Gatatu cy’abatuye Isi bakabaka miliyari 8.
Mu marembo winjira mu mbuga
y'ubusitani bwa Rugende, ahahuriza abanyabirori


Ibi bitaramo byateguwe kandi biterwa inkunga
n'uruganda rwa Bralirwa
'Frigo' zikonjesha inzoga zashyizwe muri 'stand' zateguriwe abitabira ibi bitaramo

Mu bihe bitandukanye uruganda rwa
Bralirwa rufasha abantu gususuruka banywa ibinyobwa by'amoko atandukanye

Imodoka zitwara ibyuma by'umuziki
zahasesekaye mu rucyerera
Ubwiherero bwateguwe mu gihe hitezwe
imbaga y'abatuye aka gace n'abandi

Imashini itanga amashanyarazi (Generator) yateguwe

Hateguwe indangururamajwi nini zumvikanisha neza umuziki
Amatara atanga urumuri ku rubyiniro
kugeza mu mbuga yazamuwe kuva ejo hashize
Abakunda 'Brouchette' batekerejweho....
Mucoma ariteguye
Bralirwa yahagejeje inzoga zirimo
Primus yabaye kimenyabose
Nk'ibisanzwe urujya n'uruza
rw'abantu, amakamyo manini, ibicuruzwa birakomeje nk'ibisazwe

'Depot' y'inzoga yateguwe ku buryo
nta muntu uza kwicwa n'icyaka
Mu masangano y'umuhanda ujya
Rwamagana cyangwa se werekeza Kabuga
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye