Kingogo ni agace kamenyekanye kubera amateka yakavuzweho:
-Kabaye intandaro y’inzira ya Gicurasi mu Rwanda
-Intandaro y’umuganda ukorwa mu Rwanda
-Yari amahuriro y’Umwami Rwabugiri n’Umunyaburayi wa mbere wasuye u Rwanda Lietona ComteVon Gotzen.
-Ni intandaro y'igitutsi 'Karebe i Bayi' na Magaba
-I Kingogo intandaro yo mu Miko y’Abakobwa aho Umwami Ndahiro Cyamatare yaguye amaze kwambuka umugezi witwa Kibirira.
-Aka karere ntikashoboye kwakira inyambo z’Umwami bitewe n’imiterere y’imisozi iteye ukwayo, aho aborozi badashobora kuragira inka zabo badatinya ko zahirima ku musozi.

Hari amazina y’imisozi n’imigezi bisigura ibyo abakurambere b’icyo gihe muri Kingogo batekerezaga.
Umusozi wa Bwegekangabo uri hafi neza no ku Mukore ahari hagenewe kujugunywa intwaro zakoreshejwe mu mihango y’ubwiru, ni na ho Ruganzu Ndoli yiciye umuhinza Bwoya Bwa Bwojojo ku Mukore wa Rwabugiri: Ni mu birometero hafi 15Km uturutse ku biro by’Akarere ka Ngororero. Aho ni mu Murenge wa Kageyo mu mpinga yirengeye iruhande rw’ahubatse Ikigo nderabuzima kuri ubu.
Iyo bavuze u Rwanda rw’imisozi igihumbi wakeka ko uwabivuze yari ahagaze ku musozi wa Kageyo, aho bishobora kugora bamwe kuhakandagira.
I Kingogo mu gihe cy’ubwami, hari hatoranyijwe nk’Akarere kabereyeho imirwano, niho hari hateganyijwe kuberamo imirwano mu gihe u Rwanda rwaba rutewe n’ababisha baturutse imahanga.
Akarere ka Kingogo, ahayinga mu mwaka 1499 ni ho umwami Ndahiro Cyamatare yahisemo ko amaraso ye amenekera, mu ntambara u Rwanda rwari rushoweho n’ibihugu by’amahanga.
Niko u Rwanda rukomoraho icyunamo cy’inzira ya Gicurasi! Akaba ari na ho umwami Kigeri IV Rwabugiri yahisemo kwakirira umuzungu VonGotzen kubera impamvu eshatu zumvikana
Impamvu ya mbere: Aka karere katoranyirijwe imirwano mu gihe u Rwanda rutewe n’ababisha baturutse ishyanga. Ni muri ubwo buryo abacurabwenge b’ibwami batekereje kuri uyu muzungu mu gihe yaba afite umugambi mubisha ku mwami Rwabugiri; Ari uku mwica, uyu Rwabugiri arapfira he? Ari ukwica uyu muzungu, Rwabugiri we aramwicira he? Nk'uko twabivuze, aka karere kari kabereye imirwano mu gihe u Rwanda rutewe n’abanyamahanga.
Impamvu ya kabiri: Iyo umwami yabaga ahagaze kuri uyu musozi wa Kageyo, yabaga yitegeye umusozi wa Ndiza ku buryo abasha kumenya umubare w’ingabo zimuteye, aho zaba ziturutse hose zamugeraho bigoranye.
3. Aka karere, ku kagenda bisaba kuba ukazi neza kuko ushobora kwibeshya ku mayira, imisozi, amabanga yayo n’imibande bijya gusa. Kuharwanira rero utahazi ,uri umunyamahanga, byasabaga kugira ubunararibonye n’ingabo nyinshi.
DORE AMAFOTO AGARAGAZA UBURANGA BW'AKARERE KA NGORORERO KAHOZE KITWA KINGOGO.



















REBA HANO INDIRIMBO NSENGIMANA JUSTIN YAKOREYE AKARERE KA NGORORERO