Britney yaraye mu nyubako y’agatangaza ya Resort World muri Las Vegas, aho we
n’umukunzi we bamaze amajoro abiri mu cyumba kiri ku gasongero k’inyubako aho
ijoro rimwe muri iki cyumba ari miliyoni 15Frw ku ijoro rimwe.
Iki cyumba amaze iminsi abamo kigizwe n’ibyumba 3, icyumba cyo kwidagaduriramo
n’ik’imikino, harimo kandi pisine, uruganiriro n’icyumba cyo kuriramo. Aha hantu
kandi bari hagaragaye umujyanama wa Britney, Cade Hudson.
Ubuzimwa bwa Sam na Britney hirya yo kuba bari kumwe mu nyubako yabo y’agatangaza, baba batembera banasangira ibyo kurya no kunywa mu duce dutandukanye, aha hantu
kandi muri Resort World ni ubwa kabiri aba bombi bahasohokeye.
Britney na Sam Asghari bamaze iminsi baryohereza mu nyubako y’akataraboneka
Ahantu hari umwanya wo gukiniramo
Hari ahantu ho kurebera amashusho
Ni inyubako yitegeye ahantu heza
Harimo ibyumba byo kuraramo
Hari pisine yo kogeramo
Hari kandi ubwogero butoya