MU MAFOTO 20: Ihere ijisho ubwiza n’ikimero bya Butera Knowless wakwa bundi bushya

Imyidagaduro - 03/07/2021 4:13 PM
Share:
MU MAFOTO 20: Ihere ijisho ubwiza n’ikimero bya Butera Knowless wakwa bundi bushya

Umuhanzikazi Butera Knowless ufatwa nk'umwamikazi w'umuziki nyarwanda ari mu b'imbere bamaze imyaka itari micye mu kibuga cy'umuziki nyamara ubwiza n’ikimero bye biri mu bivugisha abatari bacye.

Mu bihugu byateye imbere usanga ab'igitsinagore aribo baba bayoboye uruhando rw’umuziki aho indirimbo zabo ziza mu z'imbere zikunzwe yewe ukanasanga zicuruzwa mu buryo bwo hejuru, bakagira igikundiro gitangataje bishingiye ku mpano yabo ariko na none uburanga bwabo bukaba indi nkingi ya mwamba ibafasha gukurura abatari bacye bukabafasha kwamamara. 

Muri Afurika naho usanga ubwiza buri mu bituma abari n’abategarugori barushaho gutera imbere mu muziki byahura n’impano bikaba ibindi. Muri abo harimo umunyarwandakazi watangiye umuziki mu ba mbere kugeza n'ubu akaba agikora kandi neza, igitangaje ni uko uko yari ameze icyo gihe n'ubu ari ko akimeze ntajya asaza ahubwo ubona agenda arushaho gucya akaba mwiza kurusha mbere. Uwo nta wundi ni Butera Jeanne d'Arc wamamaye nka Butera Knowless, akaba umugore wa Producer Ishimwe Karake Clement nyiri Kina Music. 

Uyu muhanzikazi watangiye umuziki mu mwaka wa 2010, benshi bazanye nawe n'abo yawusanzemo bawuvuyemo we akomeza gukorana imbaraga nyinshi. Urubyiruko rwinshi ruri kwinjira mu muziki rumufatiraho icyitegererezo. Imyaka 10 mu muziki, ni urugendo rutoroshye ariko yarwitwayemo kigabo, kandi arakomeje. Mu minsi ishize aherutse gushyira hanze Album ye ya Gatanu iriho n’indirimbo benshi bari gukunda cyane. Izi ndirimbo zirimo 'Uwo uzakunda', 'Ikofi', 'Asante', 'Inzora' n’izindi zinyuranye.

InyaRwanda yabegeranije amafoto 20 ya vuba agaragaza ubwiza n’ikimero by’uyu muhanzikazi Butera Knowless ugaragara nk'inkumi kandi abyaye kabiri. Amafoto ye tugiye gukoresha ni ayo mu bihe bya vuba kuva mu 2020 kugeza uyu munsi.

Knowless Butera hamwe n'umugabo we Ishimwe Clement

REBA HANO 'IKOFI' INDIRIMBO YA BUTERA KNOWLESS YAKORANYE NA NEL NGABO, PLATINI P, IGOR MABANO & TOM CLOSE




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...