Rihanna yamaze kwibaruka imfura ye na A$AP
Rocky, uyu mwana w’umuhungu akaba yarabonye izuba kuwa 13 Gicurasi 2022 muri
Los Angeles.
Akaba yibarutse nyuma y’uko byari byavuzwe ko atwite mu kwezi ku Ugushyingo 2021, ubwo yitabiraga ibirori byo guha ubwigenge igihugu cya Barbados agahita anagirwa intwari yacyo.
N’ubwo amakuru yari yatangajwe yari yafashwe nk'igihuha, ariko byaje kuba impamo ubwo Rihanna na A$AP Rocky batangiraga kugaragara mu ruhame, ndetse Rihanna inda yose iri hanze.
Kuva icyo gihe Rihanna yatangiye kurangwa n’imyambarire idasanzwe ku babyeyi.
INYARWANDA ikaba yabegeranirije bimwe mu bihe by'imyambarire idasanzwe n'ibihe byaranze Rihanna.Rihanna na Rocky muri Goya Studios hari kuwa 11 Gashyantare 2022
Los Angeles Rihanna kuri Craigs hari kuwa 01 Mata 2022
Kuwa 12 Werurwe 2022 mu imurikwa rya Fenty Beauty muri Ultra Beauty
Kuwa 01 Werurwe 2022 muri Paris Fashion Week
28 Gashyantare 2022 muri Paris mu Bufaransa
Rihanna kuwa 25 Gashyantare 2022 mu gace ka Milan mu Butaliyani
Kuwa 26 Mutarama 2022 Rihanna ku kabyiniro ka Flight Club mu mujyi wa New York City
A$AP Rocky kuri Pastis Restaurant mu mujyi wa New York
Mu Ugushyingo 2021 ubwo yagirwaga intwari ya Barbados ni nabwo yatangiye kuvugwaho ko atwite
Intwari ya Barbados Rihanna wibarutse imfura'
