Uyu muhango wakiriwe na Trevor Noah ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya, wari witabiriwe n’ibihangange mu muziki no mu mideli. Kendrick Lamar ni we wihariye iri joro, aho yanditse amateka aba umuhanzi wa Hip-hop ufite Grammy nyinshi kurusha abandi bose.
Yatwaye ibihembo bitanu, birimo Best Rap Album abikesha GNX na Record of the Year ku ndirimbo Luther yakoranye na SZA, ahita agera kuri Grammy 27, asiga Jay-Z. Mu ijambo rye, Lamar yashimangiye ko Hip-hop ari umuco uzahoraho.
Mu bandi batwaye ibihembo bikomeye, Olivia Dean yatsindiye igihembo cy'umuhanzi mushya "Best New Artist", ashimangira umwaka w’iterambere rikomeye kuri we, mu gihe Billie Eilish yatwaye igihembo cy'indirimbo y'umwaka "Song of the Year" abikesha Wildflower.
Lady Gaga yatwaye ibihembo birimo "Best Pop Vocal Album", naho Lola Young atungura benshi atsindira igihembo cya "Best Pop Solo Performance" ahigitse amazina akomeye.
Iri joro ryaranzwe n’ubutumwa ku mibereho ya muntu, aho abahanzi benshi bagarutse ku kibazo cy’abimukira n’ubumuntu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bad Bunny, wegukanye igihembo cya Album nziza "Best Album", na we yatanze ubutumwa bukomeye ashimangira agaciro k’abantu bava iwabo bakurikirana inzozi zabo, mu gihe abandi bahanzi bagaragaje imyambarire n’ibimenyetso byamagana akarengane.
Grammys 2026 kandi yibukije abantu amateka n’icyubahiro, aho Steven Spielberg yageze ku rwego rwa EGOT, Joni Mitchell akongeraho Grammy ya 11 mu mwuga we, maze ijoro risozwa n’ibitaramo n’ibihe by’amarangamutima byahuje umuziki, imideli n’ubutumwa bufite ireme.



























Sharon Osbourne ni uku yaserutse muri Grammy Awarsds 2026
