Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yagiye kwiyamamariza mu karere ka Nyamagabe mu murenge Gasaka, iki gikorwa kikaba cyabereye kuri Stade ya Nyagisenyi ahari imbaga y’abaturage bamusanganiye bamugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida azaba mu ntangiriro za Kanama 2017.
Perezida Paul Kagame yavuye muri aka karere ka Nyamagabe yerekeza mu karere ka Huye. Perezida Kagame yabwiye abanya Huye ko Imana itaremeye abanyarwanda kuba abatindi n'abakene ahubwo ko aho u Rwanda ruri byatewe na politiki mbi mu mateka yarwo, kuri ubu hakaba hashyizwe imbere politiki nziza yubaka. Yahamagariye abanyarwanda gukorera mu bumwe kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere.
Nyuma yo kuganiriza abaturage b'i Huye, Perezida Kagame yahise ajya no mu karere ka Kamonyi, yiyamamariza mu kiryamo cy’inzovu mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi. I Kamonyi, Perezida Kagame yari aherekejwe n'umufasha we Jeannette Kagame n’abana babo.
Muri uru rugendo rwo kwiyamamaza, Perezida Paul Kagame yari aherekejwe n'abahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda aho basusurukje imbaga y’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa muri buri karere Perezida Kagame yagezemo. Bamwe muri abo bahanzi twavugamo; Dream Boyz, Jay Polly, King James, Riderman, Knowless, Jules Sentore, Urban Boyz, Kitoko Bibarwa, Intore Masamba, Mariya Yohana n’abandi benshi.
REBA UKO BYARI BIMEZE I NYAMAGABE

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n'abaturage b'i Nyamagabe

























REBA UKO BYARI BIMEZE I HUYE MU MAFOTO


























Umuryango wa Paul Kagame wamuherekeje i Huye


Perezida Kagame yabwiye abanya Huye ko Imana itaremereye abanyarwanda kuba abatindi n'abakene
REBA UKO BYARI BIMEZE I KAMONYI MU MAFOTO


Hari abaturage ibihumbi n'ibihumbi









Kitoko Bibarwa

Riderman

Butera Knowless


Umudugudu wa Ngoma uvuga ko gutora Kagame ari uguhitamo neza


Intore Masamba





Perezida Kagame asuhuza abaturage b'i Kamonyi















Abagore barashimira Paul Kagame wabahaye ijambo







Perezida Kagame n'umuryango we (umufasha we n'abana babo)

Perezida Kagame ubwo yari i Kamonyi mu kwiyamamaza
AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures & Village Urugwiro
