Yabivuze
kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026 mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Ati:
“Hari ubundi buhamya burebure burimo amateka akomeye Théoneste amaze
kutugezaho. Ibyo twumvise byose bifite aho bishingiye, ni ukuri.”
Umukuru
w’Igihugu yongeye gushimangira ko u Rwanda rutazongera gusubira mu mateka mabi
rwanyuzemo, avuga ko nta muntu uzongera kwica Abanyarwanda nk’uko byagenze muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati:
“Ubwo turi aha mutureba, igihugu cyose mureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri.
Mbere y’uko wakwica u Rwanda, ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri,
ntibibaho. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzabica kabiri, ntibishoboka.”
Yakomeje
asaba Abanyarwanda gukomeza kubaho mu mahoro n’icyizere, birinda abashaka gusubiza
igihugu inyuma.
Ati:
“Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho. Hari ababyumva ukundi kandi hari
abazabisubiramo ukundi, ariko uko mbivuze ni uko nguko, abe ariko mubitwara.”
Perezida
Kagame kandi yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazigera
asibangana cyangwa ngo ahindurwe, anavuga ko abagerageza kuyahakana bafite
urugendo rutoroshye.
Ati:
“Abafite uko babihakana cyangwa babihakanya ngira ngo bafite akazi gakomeye
kugira ngo uhindure amateka nk’ayo y’abantu, abantu nk’abandi, uyagire uko
ushaka.”
Muri
ibi bikorwa, Ngiruwonsanga Théoneste warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu
yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, yatanze ubuhamya bukomeye ku mateka
y’ihohoterwa yakorewe umuryango we kuva kera.
Yavuze
ko Jenoside itatangiriye mu 1994 gusa, ahubwo ko ibikorwa byo kwica Abatutsi
byatangiye kera.
Ati:
“Mbere ya Jenoside, imiryango y’Abatutsi ku musozi w’iwacu yari itunzwe
n’ubwoba kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose.”
Ngiruwonsanga
yavuze ko sekuru yishwe mu 1964 ajugunywa mu Kiyaga cya Kivu, ndetse ko mbere
gato ya Jenoside, abo mu muryango we bakomeje kwicwa, na we ubwe akajya
atotezwa mu ishuri.
Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean
Damascène, yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gukomeza
kwibutsa ibihugu inshingano zabyo zo kuyikumira, nk’uko biteganywa
n’amasezerano mpuzamahanga.
Mu
kiganiro yatanze, Dr Bizimana yagarutse ku mateka y’itegurwa rya
Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko hari ibimenyetso byari byaragaragaye
kare ariko ntibihabwe agaciro.
Yavuze
ko mu 1990, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yakoze raporo igaragaza ko hari
umugambi wa Jenoside uri gutegurwa.
Yakomeje
avuga ko mu 1991, Général Jean Varret wari ushinzwe ubutwererane bwa gisirikare
mu Bufaransa, yasuye u Rwanda akaganira n’abayobozi b’icyo gihe bamubwira ku
mugaragaro umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Ati:
“Abatutsi ni ba nyamuke, tuzabatsemba, abajandarume bazafatanya n’abasirikare
barangize ikibazo cy’Abatutsi kandi ntibizaba birebire, ni bake cyane.”
Dr
Bizimana kandi yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umugambi wateguwe
n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, buyobowe na Perezida Juvénal Habyarimana.
Ati:
“Umugambi wa Jenoside waturukaga kuri Perezida Habyarimana ubwe kandi
byatangiranye n’ubutegetsi bwe.”
Yakomeje
avuga ko nubwo amahanga yari afite amakuru ku mugambi wa Jenoside, habayeho
kudashyira mu bikorwa inshingano zo kuyikumira.
Ati:
“Ibihugu binyamuryango byatsimbaraye ku kubura ubushake bwa politiki no kwanga
nkana gukora ibyagombaga gukorwa mu kuyikumira no kuyihagarika.”
Ibi
bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje hirya
no hino mu Rwanda no ku Isi, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazirikana
amateka banashimangira umuhate wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.



















































































































AMAFOTO: Kigali Genocide Memorial
