MU MAFOTO 100 meza yafotowe na AFRIFAME ihere ijisho uko byari bimeze muri Mutzig Beer Fest hamwe na Meddy

Imyidagaduro - 03/09/2017 11:48 AM
Share:
MU MAFOTO 100 meza yafotowe na AFRIFAME ihere ijisho uko byari bimeze muri Mutzig Beer Fest hamwe na Meddy

Buri mwaka uruganda rwa Bralirwa rutegura igitaramo Mutzig Beer Fest binyuze mu kinyobwa cya Mutzig, aho hatumirwa abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Muri uyu mwaka, umuhanzi nyarwanda Meddy ni we watumiwe, akaba yashimishije cyane abanyarwanda n'abandi bitabiriye iki gitaramo.

Igitaramo Mutzig Beer Fest 2017 cyatumiwemo Meddy wari umaze imyaka 7 aba muri Amerika, cyabereye i Nyamata muri Golden Tulip,kitabirwa n'abantu ibihumbi n'ibihumbi mu gihe kwinjira byari 10,000Frw ku bantu baguze amatike ku munsi w'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bayaguze mu minsi ibanziriza uwo igitaramo cyabereyeho. 

Meddy wishimiwe cyane muri iki gitaramo Mutzig Beer Fest 2017, yahereye ku ndirimbo ze za kera, aririmba Inkoramutima, akurikizaho ‘Akaramata’ n'izindi zinyuranye. Meddy yaje kwerekana ubuhanga mu kuririmba anicurangira gitari ndetse anerekana ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kurusha abandi.

MU MAFOTO MEZA 100 YAFOTOWE NA AFRIFAME PICTURES REBA UKO IKI GITARAMO CYARI KIMEZE

Aba bakobwa ni bamwe mu bakiraga abitabiriye igitaramo

Burya uzasigarane urwibutso rw'igitaramo nk'iki

Nta cyaka cyari gihari

Band yavuye muri Kenya yakanyujijeho

Mc Uncle Austin na Mc Ange ni bo bayoboye iki gitaramo


Aba Djs nabo bari mu basusurukije abantu


Safi na Queen Cha bitabiriye iki gitaramo

Uncle Austin yakase umuziki biratinda


Meddy kuri stage yo mu Rwanda nyuma y'imyaka 7 amaze muri Amerika

Abaririmbyi bafashije Meddy muri iki gitaramo

Meddy yanyuzagamo akicurangira gitari

Kubyina ni ibintu bya Meddy

Afrifame imaze kuba ubukombe mu gufotora

Meddy yishimiye cyane kongera gutaramira mu Rwanda

Ni igitaramo kitabiriwe cyane

Ngayo nguko Meddy yishimiwe cyane ava kuri stage benshi batabishaka

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Ashimwe Constantin-Afrifame Pictures

REBA INCAMAKE YA VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...