Ibi birori by'umunsi w'Igikundiro byabaye ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu bibera kuri Kigali Pelé Stadium.
Byabimburiwe no gutangira akarasisi k'abafana imbere yabo hari Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli ndetse banafite ifoto ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda,Paul Kagame bamubwira ko ibyishimo bafite ariwe babikesha.
Nyuma Sitade yaje gufungurwa saa tanu maze abafana bagenda binjira gake gake arinako hari DJ Selekta Faba abavangira imiziki mu buryo buryoheye amatwi.
Bigeze Saa Cyenda mu kibuga haje abakaraza b'Inyanza mu murishyo w'Ingoma uryoheye amatwi n'amaso ,nyuma yabo hakurikiyeho ibindi bikorwa bitandukanye birimo kwereka abafana abafatanyabikorwa bazafatanya n'ikipe mu mwaka utaha w'imikino,kwereka abafana abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w'imikino ndetse na Perezida w'iyi kipe yambara ubururu n'umweru, Uwayezu Jean Fideli ageza ijambo ku bafana yabateguriye rinatangiza umwaka utaha w'imikino.
Umukino wa gishuti n'ikipe ya Kenya Police FC waje gutangira utinze cyane bijyanye n'igihe bari bavuze uri bubere,watangiye saa kumi n'ebyiri n'iminota 48 kandi byari biteganyijwe ko ari saa kumi n'ebyiri zuzuye.
Uyu mukino byaje kurangira Rayon Sports iwutsinzwe igitego 1 cyabonetse ku munota wa 47 gitsinzwe na Kenneth Muguna maze abafana batahana agahinda nyuma y'uko ikipe yabo itsinzwe ku munsi wayo.

Ariel Wayz wahaye ibyishimo abafana,mu minota 15 y'akarahuko ubwo igice cya mbere cy'umukino wahuzaga Rayon Sports na Kenya Police FC cyari kirangiye


Umutoza wa Rayon Sports, Yameni Zelfani asuhuza abafana

Ndekwe Felix ari ku mupira mu mukino bakinagamo na Kenya Police FC

Abatoza ba Rayon Sports banyura ku itapi itukura


Platin asusurutsa abafana ba Rayon Sports






Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports nawe yari ahari ku munsi w'Igikundiro


Ifoto y'abakinnyi ndetse n'abatoza ba Rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino barikumwe na Uwayezu Jean Fideli






Platin n'itsinda rye ry'ababyinnyi batanga ibyishimo ku bafana

Umunyezamu wa Kenya Police FC uri mu bazonze abakinnyi ba Rayon Sports ababuza gutsinda

Youssef Rharb wagarahaje ubuhanga bwe mu mukino nubwo nta gitego yabonye

Umutoza wa Kenya Police FC



Ndimbati usanzwe afana Rayon Sports nawe yari yabukereye ku munsi w'Igikundiro


Ba kapiteni b'amakipe yombi barikumwe n'abasifuzi mbere y'uko umukino utangira

Perezida wa Rayon Sports ageza ijambo ku bari bitabiriye Umunsi w'Igikundiro

Uwayezu Jean Fideli yereka abafana ibikombe 2 begukanye mu mwaka ushize w'imikino




Bugingo Hakim wavuye muri Gasogi United ahabwa umwenda azajya yambara mu mwaka utaha w'imikino

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yari yabukereye ku munsi w'Igikundiro

Umunyamakuru wa Ishusho TV, Faustin yari umushyushya rugamba mu birori bya Rayon Day

Nsabimana Aimable azajya yambara nimero 15



Mitima Isaac wahawe nimero 23




Hakizimana Adolphe nawe azajya yambara nimero 23

Umugande, Simon Tamale ahabwa nimero 24



Hategekimana Bonheur ahabwa nimero 13






Heltier Luvumbu Nzinga ahabwa umwambaro azajya yambara mu mwaka utaha w'imikino




Youssef Rharb uzajya yambara nimero 10 mu mugongo





Perezida wa Rayon Sports yambika Rwatubyaye Abdul igitambaro cya kapiteni


Joakim Ojera azajya yambara nimero 30 mu mugongo


Umukuru w'abafana ba Rayon Sports aganira n'umuvugizi

Madjaliwa azajya yambara nimero 8

Serumogo Ally wakiniraga Kiyovu Sports azajya yambara nimero 2 muri Rayon Sports






Heltier Luvumbu Nzinga nk'umukinnyi wabimburiye abandi yerekwa abafana yaje mu modoka


Perezida wa Rayon Sports arikumwe n'abayobozi b'amatsinda y'abafana nyuma yo kubaha ibihembo

Abafatanyabikorwa ba Rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino





Abafana ba Rayon Sports bari babukereye ku munsi w'Igikundiro


Mvuyekure Emmanuel uheruka kugurwa na Rayon Sports yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mwanya muto yamaze mu kibuga

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli areba umukino



