Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025. Ibi birori byari birimo abantu barenga ibihumbi bibiri barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, urubyiruko, ibyamamare mu ngeri zinyuranye n’abandi.
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ku ruhare bagize mu iterambere
ry’igihugu. Yagarutse ku
bikorwa by’ingenzi byaranze uyu mwaka ashimangira ko ari umwanya wo
kubyishimira. Ati: “Twawukozemo byinshi, twageze kuri byinshi uyu mwanya ni uwo
kubyishimira."
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko ibyo byose bituruka ku bantu babigizemo uruhare, kuko ari bo bagize igihugu. Ati: “…Ndabashimira rero nk'abantu mwakoreye igihugu cyanyu, tukaba twarageze kuri byinshi, ndetse dutegereje kugera kuri byinshi muri uyu mwaka mushya tugiyemo wa 2026.
Ndabashimira mwebwe muri hano n'abandi banyarwanda bari hirya no hino
batashoboye kuza hano, ndagira ngo tuvuge ngo babyumve ko turi kumwe nabo,
n'ubwo turi aha turi bacye, ariko turi kumwe nabo aho bari hose."
Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k'umutekano mu
iterambere ry’igihugu, avuga ko ibyo byagezweho byose bishoboka kubera
umutekano usesuye.
Ati: “Ubushize
sinababwiye ngo abaryama, baryamire igihe, basinzire, ariko ntabwo navugaga
kuryama gusa, ni ukuryama igihe cyabyo. Ikindi igihe ni icyo gukora nk'uko
n'abandi bakora. Uwo mutekano ndawushimira abaturage navuze batari hano, bari
mu gihugu hose, uruhare bawugiramo ni runini cyane."

Perezida Kagame aganira n'abarimo Louise Mushikiwabo

Madamu Jeannette Kagame aramukanya na Louise Mushikiwabo


Byari ibyishimo kuri Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame







Perezida Kagame yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byaranze umwaka wa 2025


Perezida Kagame aganira na Madamu Jeannette Kagame

























Perezida Kagame asuhuza Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga














Perezida Kagame asuhuza abantu batandukanye




Perezida Kagame aganira n'abarimo The Ben, Tom Close, Intore Tuyisenge na Fally Merci









Kivumbi aganira na Bruce Melodie



Nel Ngabo, Bruce Melodie na Kivumbi King babyina bya Kinyarwanda




Ange Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma

Byari ibyishimo bisengereye mu birori byo gusoza umwaka wa 2025





Rumaga ari kumwe na Tito Hare uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga





Ibi birori byitabiriwe n'ingeri zitandukanye



Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda bose kuzagira umwaka mushya muhire wa 2026
