MU MAFOTO 100: Injira mu birori Perezida Kagame yakiriyemo Abayobozi n’Ibyamamare mu gusoza umwaka wa 2025

Amakuru ku Rwanda - 30/12/2025 2:44 PM
Share:

Umwanditsi:

MU MAFOTO 100: Injira mu birori Perezida Kagame yakiriyemo Abayobozi n’Ibyamamare mu gusoza umwaka wa 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abantu barenga ibihumbi 2 b’ingeri zitandukanye, mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka wa 2025 wagenze, no kubifuriza umwaka mushya wa 2026.

Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025. Ibi birori byari birimo abantu barenga ibihumbi bibiri barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, urubyiruko, ibyamamare mu ngeri zinyuranye n’abandi.

Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ku ruhare bagize mu iterambere ry’igihugu. Yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byaranze uyu mwaka ashimangira ko ari umwanya wo kubyishimira. Ati: “Twawukozemo byinshi, twageze kuri byinshi uyu mwanya ni uwo kubyishimira."

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko ibyo byose bituruka ku bantu babigizemo uruhare, kuko ari bo bagize igihugu. Ati: “…Ndabashimira rero nk'abantu mwakoreye igihugu cyanyu, tukaba twarageze kuri byinshi, ndetse dutegereje kugera kuri byinshi muri uyu mwaka mushya tugiyemo wa 2026.

Ndabashimira mwebwe muri hano n'abandi banyarwanda bari hirya no hino batashoboye kuza hano, ndagira ngo tuvuge ngo babyumve ko turi kumwe nabo, n'ubwo turi aha turi bacye, ariko turi kumwe nabo aho bari hose."

Umukuru w'Igihugu yakomeje ashimira n’abandi banyarwanda bose bari hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo batabashije kwitabira ibi birori, avuga ko nubwo abitabiriye ibi birori bari bake, igihugu cyose kiri kumwe.

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k'umutekano mu iterambere ry’igihugu, avuga ko ibyo byagezweho byose bishoboka kubera umutekano usesuye. Yibukije Abanyarwanda ko kuruhuka ari byiza, ariko bigomba kugendana no gukora. Yahise ashima inzego z’umutekano.

Ati: “Ubushize sinababwiye ngo abaryama, baryamire igihe, basinzire, ariko ntabwo navugaga kuryama gusa, ni ukuryama igihe cyabyo. Ikindi igihe ni icyo gukora nk'uko n'abandi bakora. Uwo mutekano ndawushimira abaturage navuze batari hano, bari mu gihugu hose, uruhare bawugiramo ni runini cyane."

Perezida Kagame aganira n'abarimo Louise Mushikiwabo

Madamu Jeannette Kagame aramukanya na Louise Mushikiwabo

Byari ibyishimo kuri Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame

Perezida Kagame yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byaranze umwaka wa 2025

Perezida Kagame aganira na Madamu Jeannette Kagame

Perezida Kagame asuhuza Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

Perezida Kagame asuhuza abantu batandukanye

Perezida Kagame aganira n'abarimo The Ben, Tom Close, Intore Tuyisenge na Fally Merci

Kivumbi aganira na Bruce Melodie

Nel Ngabo, Bruce Melodie na Kivumbi King babyina bya Kinyarwanda

Ange Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma

Byari ibyishimo bisengereye mu birori byo gusoza umwaka wa 2025

Rumaga ari kumwe na Tito Hare uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga

Ibi birori byitabiriwe n'ingeri zitandukanye

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda bose kuzagira umwaka mushya muhire wa 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...