Mu birori byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022 muri Century Park Nyarutarama ahagana saa moya za nimugoroba, nibwo Niyobuhungiro yasabye Abayezu ko yazamubera umugore bakabana akaramata mu byiza no mu bibi.
InyaRwanda ifite amakuru ko Abayezu na Caleb bamaze igihe bakundana, ndetse ko abantu ba hafi barimo abanyamakuru b'aho yakoraga mbere kugera ageze kuri RBA bari bazi iby'urukundo rwabo.
Mu busanzwe Caleb asanzwe ari umucuruzi mu mujyi wa Kigali nk'uko bivugwa, ndetse Abayezu akaba atarigeze na rimwe yifuza ko bitavugwa mu itangazamakuru cyane ko umukunzi we ataribamo.
Abayezu ni umunyamakuru ukunzwe cyane, watangiriye urugendo rwe kuri Radio ya Isango Star, nyuma aza gukomereza kuri Radio 10 ari naho yavuye yerekeza kuri RBA akaba akora ikiganiro cy'imyidagaduro “Amahumbezi ".
Babanje kurebana akana ko mu jisho
Ubwo yari amaze kwambikwa impeta
Yarambuye ikiganza yambara impeta ya Caleb
Amaze kumwambika impeta yahindukiye amureba mu maso
AMAFOTO: Tresor Photogram
EDIT: Robert Creator