MU MAFOTO 10: Umunyamakuru wa RBA Abayezu Assumpta yambitswe impeta na Caleb bamaze igihe bakundana

Imyidagaduro - 30/05/2022 10:08 AM
Share:

Umwanditsi:

MU MAFOTO 10: Umunyamakuru wa RBA Abayezu Assumpta yambitswe impeta na Caleb bamaze igihe bakundana

Abayezu Assumpta, umunyamakuru w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA yaterewe ivi yambikwa impeta n’umukunzi we Niyobuhungiro Caleb, bamaze igihe mu kibatsi cy’urukundo.

Mu birori byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022 muri Century Park Nyarutarama ahagana saa moya za nimugoroba, nibwo Niyobuhungiro yasabye Abayezu ko yazamubera umugore bakabana akaramata mu byiza no mu bibi.

InyaRwanda ifite amakuru ko Abayezu na Caleb bamaze igihe bakundana, ndetse ko abantu ba hafi barimo abanyamakuru b'aho yakoraga mbere kugera ageze kuri RBA bari bazi iby'urukundo rwabo.

Mu busanzwe Caleb asanzwe ari umucuruzi mu mujyi wa Kigali nk'uko bivugwa, ndetse Abayezu akaba atarigeze na rimwe yifuza ko bitavugwa mu itangazamakuru cyane ko umukunzi we ataribamo.

Abayezu ni umunyamakuru ukunzwe cyane, watangiriye urugendo rwe kuri Radio ya Isango Star, nyuma aza gukomereza kuri Radio 10 ari naho yavuye yerekeza kuri RBA akaba akora ikiganiro cy'imyidagaduro “Amahumbezi ".

Babanje kurebana akana ko mu jisho

Ubwo yari amaze kwambikwa impeta

Yarambuye ikiganza yambara impeta ya Caleb

Amaze kumwambika impeta yahindukiye amureba mu maso

AMAFOTO: Tresor Photogram

EDIT: Robert Creator


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...