Kinshasa ni umujyi mukuru w’igihugu cya RDC, ni umujyi utuwe n’abaturage barenga miliyoni 11 (imibare yo muri 2014), muri uyu mujyi hakoreshwa indimi ebyiri arizo Ilingala n’igifaransa. Uyu mujyi wavutse ahagana muri 1881, ubuyobozi bwawo bubarizwa ahitwa i La Gombe umuyobozi wawo akitwa Andre Kimbuta. Mu batuye muri uyu mujyi harimo na Sugira Ernest umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda ukinira ikipe ya Vita Club ari nawe twifashishije mu nkuru yacu ngo adutembereze uyu mujyi munini cyane.
Umujyi wa Kinshasa
Mu kiganiro Sugira Ernest yagiranye na Inyarwanda.com yabajijwe byinshi mu bibazo agenda abisubiza kandi ku buryo butomoye adufasha kumenya byinshi ku makuru yari akeneye ajyanye n’umujyi wa Kinshasa.
Kurikira ikiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Sugira Ernest
Umunyamakuru: Bite Sugira?
Sugira Ernest: Ni byiza cyane muraho mu Rwanda?
Umunyamakuru: Turaho, hanyuma Kinshasa bite se?
Sugira Ernest: Ni sawa cyane
Umunyamakuru: Hanyuma ndifuza ko tuganira ku buzima bwite bwa Kinshasa mu myidagaduro unamfashe kumenya uko umuziki nyarwanda uhagaze aho, hari ikibazo?
Sugira Ernest: Nta kibazo ibyo nshoboye
Umunyamakuru: Mu gihe umaze i Kinshasa hari radiyo, televiziyo cyangwa ahandi ahariho hose urumva bacuranga umuziki nyarwanda muri uwo mujyi?
Sugira Ernest: Ntibirabaho ibyobyo, hano haba abahanzi benshi, bakunda gucuranga abahanzi ba hano nta muhanzi nyarwanda ndumva bacuranze. Usanga bacuranga Koffi , Papa Wemba ,Mpiana ,Fally Ipupa, Fabregas, Wellasoni n’abandi benshi.
Umunyamakuru: Ntibajya bacuranga abanyamahanga se?
Sugira Ernest: Barabacuranga ariko nta munyarwanda ndumva bacuranze, n’abanyamahanga si benshi bacuranga.
Umunyamakuru: None se wumva baturusha umuziki uryoshye?
Sugira Ernest: Tuvugishije ukuri, baraturusha pe, hari byinshi uba wumva indirimbo ya hano ukumva itandukanye mu buryohe n’iyo mu Rwanda.
Umunyamakuru: Ni iki usanga se baturusha kuba badakina umuziki wacu?
Sugira Ernest: Abanye Congo bakunda ibyabo niyo mpamvu.
Umunyamakuru: Ariko se ubundi bafite amaradiyo angahe yumvikana i Kinshasa? Na televiziyo zingahe?
Sugira Ernest: Amaradiyo 67 ndetse na Televiziyo zirenga ijana hano ama televiziyo arusha ubwinshi ama radiyo.
Umunyamakuru: Ese aho wabashije kugera bagira utubyiniro twinshi?
Sugira Ernest: Ibyo sinjya mbijyamo pe
Umunyamakuru: Iyo se utambuka ukabona inyubako zatwo cyangwa ukabona uburyo abantu bashamadukira kutujyamo ubona hari aho kwidagadurira henshi?
Sugira Ernest: Ndabibona nigendera, ni twinshi cyane
Umunyamakuru: None se urubyiruko rwacu ko ubona ruhugiye kuri Muzika, Kinshasa ubona indoto z'urubyiruko ari izihe? ni umupira cyangwa ni umuziki?
Sugira Ernest: Hano bakunda ambiance yose aho iva ikagera.
Umunyamakuru: Yaba football, yaba umuziki ? mbega icyo aricyo cyose? na volley na basket?
Sugira Ernest: Byose haruzura kabisa
Umunyamakuru: None se icyo twe twita week end aho itangira ku wa kangahe?
Sugira Ernest: Kuva kuwa mbere kugeza ku wundi wa mbere abanye Congo baba bari muri Ambiance
Muri Kinshasa bahora mu byishimo kuva ku wa Mbere kugeza ku wundi wa Mbere
Umunyamakuru: Ninde muhanzi ukunzwe i Kinshasa yaba umunyamahanga cyangwa umukongomani?
Sugira Ernest: Koffi Olomide,Fally Ipupa na Wellason
Umunyamakuru: Ntabya ba Davido, Diamond cyangwa Wizkid?
Sugira Ernest: Wapi pe, ariko uziko naba Eto’o bajya baza hano gusura Wellason? Ni umuhanzi ukunzwe kandi wubashywe cyane hano.
Umunyamakuru: Indirimbo ubu igezweho aho mbega iharawe cyane yitwa gute? ni iyande?
Sugira Ernest: Fimbo na fimbo ya Felix Wazekwa
Umunyamakuru: Tv ikunzwe na Radiyo ikunzwe aho zitwa gute?
Sugira Ernest: Televiziyo ni Rtnc man na Digital congo naho radiyo yo ni iyitwa Top Congo Fm
Umunyamakuru: Akabyiniro aho kazwi cyane kitwa gute cyangwa ahantu ho gusohokera hazwi cyane?
Sugira Ernest: Ibyo ntabwo mbizi kabisa kuko sinkunda gusohoka cyane
Umunyamakuru: None se nta n'amazina y'utubyiniro azwi ugenda wumva?
Sugira Ernest: Bon ni nka bumwe nawe wabona kuri Google harimo za SKY Lounge Kinshasa ni hamwe mu hazwi hano
Umunyamakuru: Murakoze cyane Bwana Sugira Ernest tubifurije gukomeza guhirwa n’imirimo aho muri Congo
Sugira Ernest: Murakoze cyane namwe mukomeze mugire ibihe byiza kandi munsuhurize abanyarwanda.
Sugira Ernest ni umukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda ukinira Vita Club ikipe yibera i Kinshasa
Ngayo nguko iki ni ikiganiro gito cyabaye hagati y’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ndetse na Rutahizamu wa Vita Club ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, ubu wituriye mu mujyi wa Kinshasa aho ari gukinira, akabab ari we wadufashije kumenya tumwe mu tubazo umuntu yibaza kuri uyu mujyi wa Kinshasa mu rwego rw’imyidagaduro. Ibi byakabaye isomo ku banyamuziki bo mu Rwanda basabwa gukoresha imbaraga nyinshi ngo umuziki wo mu Rwanda ubashe kwinjizwa mu ruhando rwa muzika ya Kinshasa, ibi bikaba imbaraga za buri wese ukunda muzika nyarwanda.