Nararanganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga ze. Yatangiye gukoresha urubuga rwa Instagram tariki 05 Gicurasi 2020, Label ya Kikac Music itangira gukunda [Like] amafoto n’amashusho ye kuva muri Mutarama 2021, kugeza n’uyu munsi.
Imbumbe y’amafoto ye igizwe n’ayo ari kumwe n’abo mu muryango we, abanyeshuri bigana [Bigannye], inshuti ze n’abandi. Abantu bo mu ruganda rw’imyidagaduro baziranyi barangajwe imbere na Producer Trackslayer washinze studio y’umuziki yise The Trackslayer Music.
Ni umukobwa w’inseko icyeye n’amenyo y’urwererane. W’ijwi ryiza rijyanishije n’uburanga nk’uko Danny Vumbi yabwiye INYARWANDA mu ijoro ryakeye!
Bwiza Emerance yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami rya Hospitality and Tourism Management, aho yatangiye kwiga mu 2020.
Ni imfura mu muryango w’abana bane, mu bakobwa babiri n’abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.
Yavukiye i Gitarama, ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, umuryango uza kwimukira i Kigali nyuma bajya gutura i Nyamata.
Amashuri abanza yize kuri Kigali Harvest ku Kimihurura. Igihimba rusange (O Level, Tronc Commun), yize kuri Saint Joseph amaze gufata ishami ryo kwiga (A Level) yize kuri Saint Bernadette mu Karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye kuri Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Yakuze akunda umuziki ahanini biturutse ku kuba yarajyanaga n’ababyeyi be mu rusengero akishimira uko baririmba. Uko yigiraga hejuru mu myaka ni nako yajyaga kuririmba muri korali zitandukanye zirimo iz’abana arabikomeza kugeza n’ubu.
Uyu mukobwa yaririmbye muri korali kuva ku myaka 8 y’amavuko, ku buryo atazibuka neza amazina. Ndetse muri iki gihe ni umwe mu baririmbyi b’urusengero asengeramo rwakoreraga i Kigali nyuma rwimukira i Nyamata.
Bwiza Emelance, umusitari mushya muri Kikac Music Label yashinzwe na Dr Kintu
Yakuranye inzozi zo gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, ku buryo mu bihe bitandukanye yagiye agerageza kwinjira mu muziki ntibikunde.
Yajyaga aririmba mu birori byo ku ishuri ari kumwe n’inshuti ze, mu birori bye ‘akabikunda cyane ku buryo numvaga igihe nikigera nkabona aho kwerekanira ikindimo nzagerageza’.
Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Bwiza Emerance yavuze ko mu muryango we ntawundi muntu wakoze umuziki mu buryo bw’umwuga, ahubwo acyeka ko impano ayikomora kuri Nyirakuru na Se baririmba muri korali zo mu rusengero. Ati “Bakunda umuziki hamwe na Mama."
Yavuze ko akimara kurangiza amashuri yisumbuye yashinze itsinda ry’umuziki n’abanyeshuri biganaga ‘ariko ntitwagize amahirwe yo kujya muri studio ngo turirimbe’.
Ko iri tsinda ryaje gusenyuka bitewe n’uko hari ababivuyemo, abandi bajya kwiga mu bihugu bitandukanye, bituma asigara wenyine.
Emerance yavuze ko kuba iri tsinda ryarasenyutse, bitamuciye intege ahubwo muri we yarushijeho gukomeza kwiyungura byinshi mu muziki kugeza ubwo inshuti ye imwoherereje uko yabasha kwiyandikisha mu irushanwa ‘The Next Diva-Indi Mbuto’
Yabwiye INYARWANDA ati “Ni inshuti yanjye yampaye Link kuri WhatsApp arambwira ati ‘reba niba wagerageza amahirwe’. Nararebye ndavuga nti ‘ntakibazo nshobora kugerageza. Ni uko byagenze. Hashize iminsi mfata amashusho nk’uko bari babidusabye."
Uyu muhanzikazi avuga ko yaririmbye indirimbo ‘None’ y’umuhanzikazi Alyn Sano. Kandi ko ayo mashusho yayafashe ubwo yari avuye kwiga muri Kaminuza.
Bwiza avuga ko afata aya mashusho muri we, yari yifitiye icyizere ariko kandi akumva bidakunze ‘hazaba hari abandushije’.
Ati “Nabigerageje nk’uko undi wese yabigerageza ariko ntazi ibiza kuvamo. Gusa, numvaga y’uko byashoboka kuba natsinda. Ntabwo navuga ko icyizere cyari gihagije."
Yavuze ko yagiye aherekeza inshuti ze muri studio, ariko ko ataririmbaga. Bwiza avuga ko yakiriye telefoni ya Kikac Music Label imubwira ko yatsinze mu ijoro tariki 20 Kamena 2021, aratungurwa, ndetse muri we ntiyumvise ko ari byo koko.
Ati “…Hari ukuntu wumva ikintu ugahita umera nkaho [Akubita agatwenge]. Narishimye, ariko navuze nti ‘ibi bishobora kuba atari byo’. Kuko nyine nicyo kintu cyanshimishije, nizo nzozi nari mafite. Byaranshimishije cyane cyane. Ariko bishimisha Mama wanjye kurenza njyewe kubera ko yari azi ko mbikunda cyane."
Uyu mukobwa yavuze ko yiyandikishije muri iri rushanwa abibwiye ababyeyi be. Kandi ko ijoro yakiriye mo inkuru nziza atigeze asinzira. Ati “Naryamaga mbirota nijoro. Nkabyuka nkongera nkabyibuka ukuntu babimbwiye. Nyine, numvaga nibucya ndibusange atari byo. Naryamaga nshiguka."
Bwiza yavuze ko arajwe ishinga no gukora cyane, kandi
mu nzira ze z’umuziki aziyimbaza Imana. Avuga ko binejeje umutima we kuba
yinjiye muri Label ya Kikac ibarizwamo Danny Vumbi akundira imiririmbire ye.
Yavuze ko aje gushyira itafari ku muziki w’abakobwa mu Rwanda, akagaragaza ko ibyo abahungu bakora n’abakobwa babikora mu muziki.
Ati “Mba numva ngomba gukora ku buryo nta ntera ijya hagati y’abahungu n’abakobwa. Ku buryo uvuga uti ‘umuziki w’abahungu n’abakobwa’ kuri ubu urungana. Njye numva ariko nshaka gukora ibintu byanjye."
Bwiza Emerance yavuze ko iyo ashaka kuruhuka ajya kurya Ice Cream. Kandi ko inshuti ze n’abandi biga muri Kaminuza bamenye inkuru nziza y’uko yabonye abamufasha mu muziki we.
Uyu mukobwa yasabye abantu kuzamushyigikira mu rugendo
rushya agiye gutangira mu buzima bwe, abizeza ko atazabatenguha
Bwiza Emerance, umusitari mushya muri Label ya Kikac
Bwiza yabwiye INYARWANDA ko ijoro rya tariki
20 Kamena 2021, atasinziriye akimara kumenya ko yahigitse bagenzi be
Bwiza yavuze ko aje gushyira itafari ku muziki w’abakobwa
mu Rwanda
Uyu mukobwa yavuze ko yakuriye muri korali, kandi ko yigeze gushinga itsinda ry’umuziki rigasenyuka bitewe n’uko bamwe bagiye ku ishuri
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI BWIZA EMERANCE