Kuri ubu Wema Sepetu yamaze kwiyandika ku kuboko amagambo agaragaza uburyo aha icyubahiro gikomeye nyakwigendera Isaac Sepetu witabye Imana umwaka ushize, aho yiyanditse amagambo akoze mu buryo bwa Tattoo ku kuboko kwe agira ati: “Daddy Sepetu: Papa Sepetu.”
Wema Sepetu na se mbere yo kwitaba Imana
Mu mafoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, twe tukaba tuyakesha ikinyamakuru Global Publishers aherekeje aya mafoto yagize ati: “ndabereka Tattoo yanjye nshya… mu kwibuka papa wanjye nakundaga… papa wanjye Sepetu. Ndayikunda… iki ni ikintu ntateze kwicuza… urakoze Boaz kuri iyi tattoo…”
Igishushanyo "Tattoo" yishyize ku kuboko kigaragaza urukundo yakundaga se witabye Imana
Mutiganda Janvier