AMAFOTO: Wema Sepetu yishushanyijeho igishushanyo kigaragaza urukundo yakundaga se witabye Imana

Cinema - 07/08/2014 12:11 PM
Share:

Umwanditsi:

AMAFOTO: Wema Sepetu yishushanyijeho igishushanyo kigaragaza urukundo yakundaga se witabye Imana

Nyuma y’urupfu rwa papa we Isaac Sepetu, Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzaniya mu mwaka wa 2007 akaba ari n’umukinnyikazi wa filime ukomeye muri kiriya gihugu by’umwihariko akaba n’umukunzi w’umuririmbyi Diamond ntiyahwemye kugaragaza ko yabuze umuntu ukomeye mu buzima bwe.

Kuri ubu Wema Sepetu yamaze kwiyandika ku kuboko amagambo agaragaza uburyo aha icyubahiro gikomeye nyakwigendera Isaac Sepetu witabye Imana umwaka ushize, aho yiyanditse amagambo akoze mu buryo bwa Tattoo ku kuboko kwe agira ati: “Daddy Sepetu: Papa Sepetu.”

Wema Sepetu na se mbere yo kwitaba Imana

Wema Sepetu

Mu mafoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, twe tukaba tuyakesha ikinyamakuru Global Publishers aherekeje aya mafoto yagize ati: “ndabereka Tattoo yanjye nshya… mu kwibuka papa wanjye nakundaga… papa wanjye Sepetu. Ndayikunda… iki ni ikintu ntateze kwicuza… urakoze Boaz kuri iyi tattoo…”

Wema Sepetu

Igishushanyo "Tattoo" yishyize ku kuboko kigaragaza urukundo yakundaga se witabye Imana

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...