Agahozo Shalom Youth Village iherereye mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana. Nyuma yo kubona ko harangiza abantu benshi bafite impano zidasanzwe mu bintu binyuranye nko gushushanya, gufotora, gufata amashusho ,ubuhanzi, kubyina, kwerekana imideli, gukina ikinamico,…ariko bagera hanze bagatatana za mpano ntizigire icyo zibamarira gifatika, abanyeshuri baho bishyize hamwe ngo bazagire ihuriro bahuriramo babyaze impano zabo umusaruro.
Ni ihuriro bise Oregon Production Ltd. Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Werurwe 2016 nibwo muri Agahozo Shalom Youth Village(ASYV) hari habereye gitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro iri huriro ndetse no kwerekana muri make impano bazabyaza umusaruro ubwo bazaba bamaze kurangiza amashuri yabo.
Uretse abayobozi banyuranye bo muri uyu mudugudu, iki gitaramo cyanitabiriwe na Mpogazi Vanessa, igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’ u Rwanda 2016, bamwe mu bagize itsinda rya Mashirika, ababyeyi b’abana bahiga ndetse na bamwe mu bahoze baharererwa. Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba nibwo abagize Oregon Production batangiye kwerekana abashyitsi n’abanyeshuri bagenzi babo impano bifitemo bahera ku babyina imbyino zigezweho, hakurikiraho aberekana imideli, abaririmba, abakina n’ikinamico. Kuva gitangira kugeza gisoza, wabonaga ari igitaramo kiryoheye ijisho, giteguye neza ndetse buri umwe muribo yagaragaje impano idasanzwe mubyo akora.
Nkulikiyumfura Jean Claude, umuyobozi mukuru ufata byemezo muri Agahozo Shalom Youth Village yashimye cyane impano z’aba bana ndetse abasezeranya ko bazakomeza kubaba hafi uko bishoboka.
Mpogazi Vanessa wakunze kugaragaza kwishima kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye, yatangarije abari aho ko nyuma yo gutungurwa n’impano yahabonye, agiye kubabera umuvugizi.
Ati «Nishimiye kuba hano, kandi niyemeje kuba umuvugizi w’ibyo nabonye hano. Nkunda guhanga udushya, ninabyo biranga ibyo nkora byose, namwe nabibabonyemo kandi mufite passion, nimukomeza gutya muzaba bamwe mubazahindura isi nziza. »
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Edmond Turatsinze ukuriye Oregon Production yatangaje ko yishimiye ibyo bamaze kugeraho kubwe ngo nicyo gihe cyo kuza kwerekana hanze impano zabo.
Ati « Hano haciye abantu benshi bafite impano ariko barangiza kwiga bakajya ahantu hatandukanye, za mpano zabo zigasa nk’izizimye. Twiyemeje kwishyira hamwe nk’uburyo bwo kuzabasha gukomeza gushyira hamwe kandi wabonye ko mu gihe gito tumaze duhagaze neza. »
Yongeyeho ati « Oregon izaba irimo buri kintu cyose umuntu wese ukeneye entertainment yakenera. Niturangiza, Oregon muzatangira kubona ibikorwa byayo kandi nzi neza ko bizaba biri ku rwego rwiza.”
Uretse kuba bacumbikirwa bakabitabwaho mu buryo bwose bushoboka, abana baba muri Agahozo Youth Village bafite n’ikigo cy’ishuri ryisumbuye bigaho ryitwa ‘Liquidnet Family’ naryo ribarizwa muri uyu mudugudu aba bana babamo. Iri shuri ryashinzwe na Seth Merrin umugabo wa nyakwigendera Anne Heyman watabarutse mu kwezi kwa Gashyantare 2014. Nyuma y’amasomo, buri wese wifitemo impano afashwa kuyityaza bitewe n’iyo afite.
Amafoto agaragaza uko igitaramo cy’abagize Oregon Production cyagenze
Aberekana imideli berekanye ko babifitemo impano
Miss Mpogazi Vanessa ni umwe mubagaragaje cyane kwishimira impano yabonye muri ASYV
Nyuma yo kwishimira igitaramo, arafata agafoto k'urwibutso
Bifitemo n'itsinda ririmba indirimbo kuburyo bw'umwimerere, mu majwi aryoheye amatwi
Blaise(imbere) umwe mubahanzi bafite impano babarizwa muri ASYV hamwe na Idi Basengo uririmba akagira n'impano idasanzwe mu gushushanya
Ice P (wambaye ingofero), wagaragaje ko ari umwe mu bahanzi bakora Hip Hop bafite ejo hazaza heza
Bigishwa no gucuranga ibyuma binyuranye
Ikinamico y'abagize Oregon Production ni imwe mubyashimishije abari muri iki gitaramo
Bakurikiranye ubwitonzi iyi kinamico
Reka tubahe amashyi barayakwiriye
Nkundiye Innocent, umwe mu barangirije muri ASYV, yavuze umuvugo utaka umukobwa wishimirwa na benshi
...byageze aho aranapfukama