Ni mu gitaramo cyari kitabiriwe n’imbaga nini y’abakunzi b’umuziki we yakoreye muri Kigali serena hotel yari yakubise yuzuye dore ko nyuma y’isaha imwe gusa igitaramo gitangiye abashinzwe umutekano banze kwemerera abantu gukomeza kwinjira kuko imyanya yose yari yamaze kuzura.
Patient Bizimana yashimishije benshi bari bitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri
Umunezero wari wose kubitabiriye iki gitaramo
Nyuma y’abahanzi babiri bari kuzamuka aribo Cyubahiro Yves na Sonia, nibwo Patient Bizimana warutegerejwe na bantu benshi cyane yageze ku rubyiniro maze mu ndirimbo zitandukanye zigize album ye ya kibiri afatanya n’abakunzi be kuririmba, kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bukomeye.
Aha Patient Bizimana yaririmbanaga na Dudu w'i Burundi indirimbo bakoranye
Dudu waturutse i Burundi yashimishije abantu cyane
Gaby Irene Kamanzi nawe yashimishije abantu cyane mu ndirimbo ze zikundwa na benshi
Uretse Patient Bizimana, Abahanzi bagenzi be bari bamuherekeje barimo Uwimana Aimee, Gabby Kamanzi ndetse tutibagiwe Dudu na Fortran bari baje baturutse i Burundi nabo bafashe umwanya uhagije bataramana n’imbaga yari yitabiriye iki gitaramo.
Nyampinga Mutesi Aurore ni umwe mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo
Muri iki gitaramo Tonzi nawe yari yaje gushyigikira Patient Bizimana
Patient Bizimana byagaragaraga ko afite ibyishimo bikomeye muri uwo mugoroba yavuze ko kuba igitaramo cye kitabiriwe cyane asanga nta kidasanzwe arusha abandi uretse Ubuntu bw’Imana maze asaba abitabiriye igitaramo cye bose guha icyubahiro Imana. Ati “ Imana niyo ishobora byose, ibikora uko ibishaka mu gihe ibishakiye.”
Julienne wari uyoboye ibirori yabiyoboye neza cyane abantu baramushima
Uyu ni umuhanzi Fortran nawe wari waturutse mu gihugu cy'u Burundi
Muri iki gitaramo kandi abantu batandukanye baguze album ya Patient Bizimana ku mafaranga yo hejuru harimo uwayiguze ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, ibihumbi 300 ndetse abahanzi barimo Alphonse Bahati yayiguze ibihumbi 100 mu gihe Aline Gahongayire yayiguze amadorari 100 y’Amerika.
Gaby yari yanezerewe cyane muri ibi birori
Ahagana saa yine n’igice akaba aribwo igitaramo cya Patient Bizimana cyasojwe asubiramo indirimbo ye Menye neza ikundwa na benshi aho yayisubiriragamo bamwe mu bakunzi b’iyi ndirimbo bari baje basanga yamaze kuyiririmba. Nyuma Patieny yafashe umwanya ashimira buri wese wagize uruhare muri iki gitaramo cye.
Aline Gahongayire nawe yaje kwifatanya na Patient Bizimana muri ibi birori
Nizeyimana Selemani