Mu gitabo cye, Anderson H. Thomas II yagaragaje inzego 3 umuntu anyuramo kugira ngo abeho ubuzima bwuzuye

Imyidagaduro - 10/09/2026 12:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Mu gitabo cye, Anderson H. Thomas II yagaragaje inzego 3 umuntu anyuramo kugira ngo abeho ubuzima bwuzuye

Umwanditsi w’Umunyarwanda Anderson H. Thomas II, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse igitabo yise “Three Stages of a Fulfilling Life”, agaragazamo uko umuntu ashobora kubaka ubuzima bufite intego, akagira icyo ageraho ndetse akamenya gusubiza abandi n’isi umusaruro w’ibyo yagezeho.

Iki gitabo, ari na cyo cya gatatu mu byo amaze kwandika, cyubakiye ku masomo 12 agize ibice byacyo, ariko umwanditsi agahuriza ubutumwa bwacyo ku nzego eshatu z’ingenzi agereranya n’urugendo rw’ubuzima: kwiga, kurema no gutunga, ndetse no gutanga no gusubiza.

Anderson avuga ko intego y’ubuzima itagomba kugarukira ku kwiyubaka no kugera ku nzozi umuntu yihaye. Ahubwo, umusaruro umuntu abona nyuma yo gukora cyane ukwiye kugira icyo umarira abandi, kuko nta muntu ubaho wenyine.

Kwiga, kurema no gutanga

Mu gitabo cye, Anderson agaragaza ko umuntu atangira ubuzima ari umwigishwa. Yiga ku babyeyi, ku muryango, ku ishuri, ku bantu bamukikije no ku byamubayeho.

Uko agenda akura, amasomo yize amufasha kugira ibyo arema, akabibyaza umusaruro, akagira ubumenyi, umutungo n’ibindi bimufasha kubaka ubuzima yifuza.

Ariko kuri Anderson, hari urwego rwa nyuma abantu benshi birengagiza: kumenya gutanga no gusubiza.

Avuga ko umuntu ashobora kumara imyaka myinshi yubaka umutungo, izina, ubumenyi cyangwa umwuga, ariko ubuzima bwe bukaba butaragera ku mwuzuro niba ataramenya uko ibyo yagezeho bigirira abandi akamaro.

Ni yo mpamvu ashimangira ko ubuzima butagizwe no kugundira, ahubwo ko bugizwe no kwiga, kubaka no kurekura.

“Ubuzima ni nk’amazi atemba”

Anderson akoresha urugero rw’amazi kugira ngo asobanure neza igitekerezo cye.

Amazi atemba agirira umumaro abayakeneye, ariko amazi ahagaze ashobora guhinduka ikidendezi, aho umwanda n’ibindi byangiza ubuzima bishobora kwirundanya.

Ni na ko abona ubuzima bw’umuntu.

Iyo umuntu ahora yegeranya ibintu, amafaranga, ubumenyi cyangwa ubunararibonye ariko ntamenye kubisangiza abandi, ibyo afite bishobora kutagera ku gaciro byari bifite.

Ni muri urwo rwego avuga ko ubuzima ari ugusubizayo.

Umuntu akwiye kwibuka ko impano afite, ubumenyi, umutungo ndetse n’amahirwe yabonye atari ibye gusa. Hari uruhare rw’abandi ndetse n’isi yamureze muri ibyo byose.

Isomo rya mbere: Ibyo ugezeho ugomba kumenya kubisubiza

Isomo rikomeye Anderson akura muri iyi ngingo ni uko buri ntambwe umuntu atera ikwiye kujyana no gutekereza ku cyo azasigira abandi.

Niba umuntu afite ubumenyi, ashobora kubusangiza abandi. Niba afite ubushobozi bwo gufasha, ashobora kubukoresha mu gufasha abandi. Niba afite umutungo, ashobora kuwukoresha mu buryo bugirira akamaro abo babana n’abo azasiga.

Umwanditsi avuga ko “isi nta mwenda idufitiye, ahubwo ko ari twe dufite inshingano yo kuyisigira ikintu cyiza kurusha uko twayisanze”.

Ni igitekerezo gishingira ku kuba umuntu atagomba kwibera ku nyungu ze bwite gusa, ahubwo akwiye no gutekereza ku murage azasiga.

Isomo rya kabiri: Amahirwe na risk ni impanga

Anderson kandi agaragaza isano iri hagati yo gufata ibyago no kubona amahirwe.

Avuga ko amahirwe n’igihombo ari abavandimwe b’impanga, kuko akenshi amahirwe menshi umuntu abona aba yaraturutse ku kintu yatinyutse gukora atazi neza niba kizagenda uko abyifuza.

Gufata ‘risk’ bisobanuye kwemera gukora ikintu uzi ko gishobora kugira ingaruka, ariko ugamije gutera imbere.

Iyo bigiriye umuntu akamaro, abona umusaruro. Iyo bitagenze neza, ahakura isomo rishobora kumufasha kongera kugerageza.

Ni yo mpamvu Anderson avuga ko bigoye kuba umunyamahirwe mu gihe umuntu atigeze atinyuka kugerageza.

Amahirwe, kuri we, akenshi akura mu bikorwa umuntu aba yarakoze, rimwe na rimwe atazi ko bizamugirira umumaro nyuma.

Isomo rya gatatu: Isi ikeneye abantu badasanzwe

Anderson avuga ko isi idakeneye ko abantu bose baba nk’abandi.

Umuntu ushaka kugira icyo ahindura agomba gutinyuka kuba uwo ari we, gutekereza mu buryo bwe no gukora ibintu bitandukanye n’ibisanzwe.

Ariko kandi, avuga ko ubuzima ubwabwo ari umwarimu udasanzwe. Nubwo umuntu yakwigerageza uko ashoboye kose kugira ngo yigaragaze cyangwa azamuke, hari igihe ubuzima bumwigisha ko gukomeza kuzamura agaciro ke atari byo byonyine by’ingenzi.

Hari n’igihe bukwigisha guca bugufi no kumenya kurekura.

Umuntu avuka nta cyo azanye, kandi iyo igihe cye kirangiye nta kintu na kimwe ajyana. Ibyo yabonaga nk’ibye bisigara ku bandi.

Ni yo mpamvu umwanditsi asaba umuntu kwiga hakiri kare ubugeni bwo kurekura, aho gutegereza ko urupfu ari rwo ruzamwigisha kubikora.

Isomo rya kane: Agaciro k’umuntu gapimirwa mu byo yamariye abandi

Mu bindi bitekerezo by’ingenzi biri muri iki gitabo, Anderson agaragaza ko ubukungu bw’umuntu budakwiye kuba uburyo bumwe bwo gupima intsinzi ye.

Ahubwo, agaciro k’umuntu gapimirwa no mu bugiraneza yagiriye abandi ndetse n’icyo ubuzima bwe bwamariye abo yabanye na bo.

Aha ni ho ahuza ubuzima bwuzuye n’umutima wuzuye amashimwe.

Ku bwe, umuntu ashobora gutunga byinshi, akabyishimira, ariko hakaba hari urwego rwo hejuru rw’ibyishimo: kubaho nta mutima umucira urubanza, azi ko hari abo yagiriye akamaro.

Ni yo mpamvu asoza avuga ko umwuzuro w’ubuzima ari ugusazisha umutima wuzuye amashimwe, umuntu azi ko hari icyo yasize akoze ku bandi.

Isomo rya gatanu: Tangira ukiri muto

Anderson asaba abantu, cyane cyane abakiri bato, kudategereza imyaka y’izabukuru kugira ngo batangire kubaka ubuzima bafite intego.

Avuga ko imico, ubumenyi, ubunararibonye ndetse n’ibyo umuntu aba azwiho mu myaka 60 akenshi biba byaratangiye kubakwa afite imyaka 20.

Ni na ko bigenda ku byiza no ku bibi.

Umuntu ushaka kuzaba umusaza cyangwa umukecuru ugifite akamaro ku bandi agomba gutangira kubaka uwo murage akiri muto.

Niba umuntu yaracikanwe cyangwa hari aho ubuzima bwamugoye, Anderson avuga ko agomba gukoresha ubushobozi afite kugira ngo azibe icyuho uko bishoboka, kuko bishobora gusaba imbaraga nyinshi kurusha iyo atangira kare.

Kumenya igihe cyo gutanga

Mu bitekerezo Anderson ashingiraho, harimo no kwibutsa abantu ko ubutunzi n’igihe atari ibintu bihora biherekeje umuntu.

Umuntu ashobora kugira amafaranga menshi ariko akabura igihe n’imbaraga zo kuyakoresha mu byo yifuza.

Ashobora kandi kugira ubushobozi bwo gufasha abandi, ariko igihe yageze aho atagifite imbaraga zo kubikora, ibyo yari yaragundiriye bikaba bitakimufitiye umumaro nk’uko byari bimeze mbere.

Ni yo mpamvu asaba umuntu kudategereza ejo kugira ngo akore icyiza ashobora gukora uyu munsi.

Niba hari uwo ushaka gufasha, mufashe hakiri kare. Niba hari uwo ushaka gushimisha, mubikore ukiri kumwe na we. Niba hari ikintu wifuza kwishimiramo, ntukagitegereze kugeza igihe uzaba utagifite ubushobozi bwo kukigeraho.

“Sigira isi ibyawe byose”

Mu buryo bwagutse, Three Stages of a Fulfilling Life ni igitabo kivuga ku rugendo umuntu anyuramo kuva akiri umwigishwa kugeza ubwo agira ibyo yiga, akabibyaza umusaruro, hanyuma akagera ku rwego rwo kubisubiza abandi.

Anderson yibutsa umusomyi ko ubuzima budakwiye kuba urugendo rwo gukusanya gusa.

Ni urugendo rwo kwiga, kurema, gutunga, gutanga no gusubiza.

Ni yo mpamvu ashimangira ko umuntu akwiye gusiga isi ibye byose, atari ukuvuga ko agomba gutanga ibyo atunze byose, ahubwo ko akwiye kudapfusha ubusa ubumenyi, impano, ubunararibonye n’ubutunzi yabonye mu rugendo rwe.

Anderson H. Thomas II ni muntu ki?

Anderson H. Thomas II ni izina ry’ubwanditsi ry’umwanditsi w’Umunyarwanda wavukiye i Hoima muri Uganda, ku babyeyi Nebishaka Hitimana na Nyirabashyitsi Odette.

Ni umwana wa kane mu bana umunani.

Afite imyaka 12, umuryango we wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bahise batangira gutura muri California.

Izina rye ry’ubwanditsi, Anderson H. Thomas II, yarikoresheje nyuma y’inama yagiriwe n’inzu yamufashaga mu kwandika no gusohora ibitabo, kuko yabonaga ko izina risa n’ay’amahanga ryashoboraga kumufasha kugera ku basomyi benshi ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu amaze kwandika ibitabo bitatu.

Mu 2022 yasohoye The Autobiography of Ndizeye Hitimana, igitabo kivuga ku buzima bwe, nyuma asohora Why Should We Fear Death?!, igitabo ashingiramo ku buryo umuntu akwiye kubona urupfu nk’igice cy’urugendo rw’ubuzima aho kurubona gusa nk’ikintu cyo gutinywa.

Ubu yongeye kugaruka n’igitabo Three Stages of a Fulfilling Life, aho ashimangira igitekerezo cy’uko umuntu atagomba kubaho yibereyeho wenyine, ahubwo ko umwuzuro w’ubuzima ugaragarira mu cyo yasize akoreye abandi.

Ibitabo bya Anderson H. Thomas II biraboneka ku rubuga mpuzamahanga rugurishirizwaho ibitabo rwa Amazon.


Umwanditsi w’Umunyarwanda Anderson H. Thomas II agaragaza ko ubuzima bwuzuye bunyura mu nzego eshatu: kwiga, kurema no gutunga, hanyuma ugasubiza abandi umusaruro w’ibyo wubatse


Three Stages of a Fulfilling Life ni igitabo Anderson H. Thomas II yifashishije mu kwibutsa abantu ko ubuzima butarangirira ku gutunga, ahubwo ko umwuzuro wabwo ugera ku rwego rwo kumenya gutanga no gusubiza isi


Anderson H. Thomas II ashimangira ko amahirwe n'igihombo ari impanga z’ubuzima, kuko akenshi amahirwe umuntu abonera mu buzima aturuka ku butwari bwo kugerageza nubwo atazi neza uko bizagenda




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...