Mu mafoto agaraagara kuri MailOnline, Oraon w’imyaka 35 afite umurizo w’ubwoya butendera upima santimetero 36.8, akaba yaranze kubukatisha bityo abantu bakaba bamwemera nk’imana y’inguge yapfuye mu myaka myinshi yashize yaba yarazutse.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi baturuka imihanda yose y’ubuhinde baje aho atuye mu gace ka Alipurduar muri Bengal y’uburengerazuba gukora kuri ubwo bwoya byonyine bikaba bituma bizera ko babonye imigisha.
Mu magambo ye, uyu mugabo usanzwe akora mu murima w’icyayi yagize ati, “ndi imana. Abantu baranyubaha cyane kubera umurizo wanjye. Nta kintu untwaye ahubwo ni impano imana yanyihereye.”
Uyu mugabo ufite ubuhanga buhambaye mu kurira ibiti, iyo abantu babibonye nibyo baheraho bavuga ko ari imana kandi afite ububasha bwo gukiza.
Ubu bwoya bwe butuma benshi bizera ko ari imana y'inguge yazutse
Monika Lakda ni umwe mu bantu bagenze ingendo baza kureba uyu mugabo yagize ati, “umwana wa musaza wanjye yari arwaye ahinda umuriro mwinshi. Twamuhaye imiti nti yakira. None rero twaje kureba uyu muntu ngo aduhe umugisha, nyuma y’uko tuvuye hano umwana yahise akira. Twe twizera ko Chandre ari imana yazutse, ndetse bivugwa ko yavutse igihe iyi mana yapfiriye. Bityo rero turamwizera.”
Benshi baramusanga ngo abakize
Mu gihe byari bitangiye kugaragara ko uyu Chandre azagira ubu bwoya, abaganga bamusabye kubukuzaho maze aranga. Aha nyir’ubwite yagize ati, “rimwe mama yigeze kubukata igihe nari nkiri umwana, maze ndarwara cyane. Mama yambwiye ko icyo gihe nageze kure nari mpfuye kubera icyo kibazo. Ubwo buri muntu wese yambwiye ko ngomba kugumana uwo murizo wanjye. Umuryango wanjye uvuga ko kuba mama yarawukase nkarwana ari uko urimo umugisha. None n’abaganga bajya bambwira kubukata ariko sinabikora.”
Kumera ubu bwoya ubusanzwe ahantu butajya bumera, abahanga bavuga ko ari ikibazo kiba cyarabayeho mu iremwa ry’umwana aho urutirigongo rwiremwa nabi bityo bikaba byatera ingaruka nk’izo kumera ubu bwoya bwa Chandre.
Ubusanzwe mu gihugu cy’ubuhinde bemera imana (ibigirwamana) zinyuranye by’umwihariko abemera bo mu idini rya Hindu rikaba ari naryo rifite abayoboke benshi muri iki gihugu, bityo iyo habonetse umuntu cyangwa inyamaswa iteye ku buryo budasanzwe bahita bayemera nk’imana.
Mutiganda Janvier