Aganira na inyarwanda.com, Patient Bizimana , umuhanzi mu ndirimbo zahimbwiwe Imana yatangaje ko yifatanyije n’abarokotse bose Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’ababuze ababo.

Patient Bizimana ubwo yifatanyaga n'abakristo kwizihiza umunsi wa Pasika mu gitaramo yakoreye muri Serena Hotel mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Patient ati” Ndabahumuriza mwese abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ababuze ababo mbifuriza gukomera muri ibi bihe twibuka. Imana ibafashe kandi ibomore ibikomere byose. Muri ibi bihe turimo ndetse n’ibibazaza ikiba gikenewe ni ukwisunga Imana yo soko y’ihumure ,iduhumuriza mu makuba yacu yose , niyo iduha kwihanganira ibidukomereye, ikadufasha kongera kwiyubakamo icyizere.”
Patient yakomeje asaba ababuze ababo gukomera ariko bakibuka ko Imana ari se w’imfubyi, umugabo w’abapfakazi kandi ikaba itajya itererana abayisunze.
Kanda hano wumve indirimbo yo kuramya 'Ubwo buntu' ya Patient Bizimana
