Zari Hassan w'abana 5 umuze gutandukana n'abagabo batandukanye barimo na icyamamare Diamond babyaranye abana 2 yasangije abamukurikira izina yahaye umukunzi we [Dark stallion] anasobanura impamvu.
Zari yise umukunzi we mushya ifarasi y'umukara
Uyu mubyeyi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto y'ukuboko k'uyu mukunzi we aherutse gutangaza ko bari mu munyenga w'urukundo maze avuga ko yitwa 'Dark stallion' bishatse kuvuga ifarasi y'umukara. Aya mafoto agaragaza amaboko yabo bombi agerekeranye. Uwo baherutse gutandukana yari yaramwise King Bae.
Uyu mugore ukunze guha utubyiniriro abakunzi be asobanura inkomoko y'iri zina yavuze ko uyu bari kumwe mu rukundo yirabura nk'umwijima kandi akora ibyiza akaba ariyo mpamvu yamwise [Dark stallion] cyangwa ifarasi y'ibara ry'irabura. Yagize ati "Ntimuvune ukuboko kwanje ndavuga umutima wanjye. Mwite ifarasi y'umukara".
Zari ubu ari mu munyenga w'urukundo rushya
Yavuze ko umukunzi we yirabura bikaba biri mu byatumye amwita ririya zina