Nyuma yo kwirukanwa na Manchester United, Erik Ten
Hag yari yerekeje muri Bayer Leverkusen asimbuye Xabi Alonso. Gusa urugendo rwe
mu Budage ntirwamubereye rwiza, kuko atabashije gutsinda imikino ibiri ya mbere
ya Bundesliga, aho yatsinzwe umwe akananganya undi, bituma ubuyobozi bwa
Leverkusen bufata umwanzuro wo kumwirukana nyuma y’imikino ibiri gusa ya
shampiyona.
Si Ten Hag Gusa kuko Umutoza w’umunya-Portugal,
José Mourinho, wari uzwi cyane ku izina rya The Special One, nawe yasezerewe na
Fenerbahçe nyuma yo kubura itike ya UEFA Champions League. Nubwo yari yakiriwe
nk’umwami n’abafana b’iyi kipe yo muri Turukiya, byarangiye atabashije gutanga
ibisubizo byari bitegerejwe.
Ku rundi ruhande Ole Gunnar Solskjær, wahoze ari
rutahizamu wa Manchester United akanayitoza nawe mu gihe kitaragera mu
cyumweru yasezerewe na Beşiktaş nyuma yo kunanirwa kwitabira amarushanwa y’i
Burayi, aho yasezerewe mu majonjora ya Europa League na Conference League.
Mu gihe kitarenze iminsi irindwi, Man
Unitedyanditse amateka mabi mu mupira w’i Burayi. Byatumye bamwe bibaza niba
koko abo abatoza bahoze kuri Old Trafford baragize ikibazo cyihariye cyo
kudashobora guhangana n’amakipe akomeye cyangwa se niba ari amahirwe babuze.
Ten Hag yirukanywe na Bayer Leverkusen
Jose Mourinho aherutse kwirukanwa na Fenerbanche
Ole Gunnar aherutse kwirukanywa na Beskitas Istanbul