Natalia Bryant
w’imyaka 19 yatanze ikirego mu masaha macye ashize avuga ko Dwayne Kemp w’imyaka
32 ari kumubangamira bikomeye.
Yatangaje ko Kemp yatangiye kumutereta binyuze ku mbuga nkoranyambaga mu myaka 2 ishize ubwo uyu mukobwa yari afite
imyaka 17 uyu mugabo afite imyaka 30.
Nyama uyu mugabo
yatangiye kwishyiramo ko aba bombi bari mu rukundo nyamara si ko kuri kwari
guhari kuko batigeze bahura amaso ku yandi.
Guhera icyo
gihe Kemp yatangiye gukora igishoboka cyose ashakisha uyu mukobwa, ibi bikaba
bikomeje kutera impungenge uyu mukobwa.
Kemp yatangiye gusa n'umutera ubwoba amwereka aho atuye ko yamaze kuhamenya n’ishuri
yigamo, ibyakomeje kurushaho kongerera ubwoba Natalia.
Igiteye ubwoba
kurushaho ni uko uyu mugabo yatangiye ibikorwa byo gushaka kugura imbunda zirimo
AK-47 na Automatic Clock.
Uyu mugabo asanzwe afite ibyaha bigera kuri 4 aregwamo birimo n’ibyakozwe
hifashishijwe imbunda.
Natalia yatangaje ko umunsi umwe uyu mugabo yamwoherereje ifoto ya se, Kobe aramubwira ati:"Nishimira kuba yarakwibarutse ndizera ko twabyara undi nkawe."
Yaherekesheje ubu butumwa udutumenyetso tugaragaza ko aba bombi baba bari mu
rukundo.
Kuri ubu inzego
z’umutekano zinjiye mu kibazo cy’uyu mukobwa.Uyu mukobwa arasaba
ko uyu mugabo mu gihe byaba bibaye ngombwa ko banyura mu nzira zimwe, agomba
kuba ari mu metero zirenga 180.
Mu bindi uyu mukobwa yasabye harimo ko Kemp agomba kujya kure y’urugo rwe, akazi ke, ishuri rye n’imodoka ye. Kugeza ubu ntacyo urukiko ruratangaza.
Arasaba kurindwa umubangamiye
Natalia Bryant asanzwe ari umunyamideli
Uyu mukobwa afite imyaka 19
Kemp ubwo yazengurukaga iruhande rw'inyubako ya Natalia
Kemp asanzwe afite ibyaha ashinjwa birimo ibyakozwe hifashishijwe imbunda