Mu bwoba bwinshi umukobwa wa Kobe Bryant yajyanye mu rukiko umuhatira ko babyarana

Hanze - 22/11/2022 11:51 AM
Share:
Mu bwoba bwinshi umukobwa wa Kobe Bryant yajyanye mu rukiko umuhatira ko babyarana

Umukobwa wa Kobe Bryant, Natalia Bryant ari mu bihe bitamworoheye ndetse afite ubwoba nyuma y'uko umugabo umurusha imyaka 13 akomeje kumuhatira ko bakundana.

Natalia Bryant w’imyaka 19 yatanze ikirego mu masaha macye ashize avuga ko Dwayne Kemp w’imyaka 32 ari kumubangamira bikomeye.

Yatangaje ko Kemp yatangiye kumutereta binyuze ku mbuga nkoranyambaga mu myaka 2 ishize ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka 17 uyu mugabo afite imyaka 30.

Nyama uyu mugabo yatangiye kwishyiramo ko aba bombi bari mu rukundo nyamara si ko kuri kwari guhari kuko batigeze bahura amaso ku yandi.

Guhera icyo gihe Kemp yatangiye gukora igishoboka cyose ashakisha uyu mukobwa, ibi bikaba bikomeje kutera impungenge uyu mukobwa.

Kemp yatangiye gusa n'umutera ubwoba amwereka aho atuye ko yamaze kuhamenya n’ishuri yigamo, ibyakomeje kurushaho kongerera ubwoba Natalia.

Igiteye ubwoba kurushaho ni uko uyu mugabo yatangiye ibikorwa byo gushaka kugura imbunda zirimo AK-47 na Automatic Clock.

Uyu mugabo asanzwe afite ibyaha bigera kuri 4 aregwamo birimo n’ibyakozwe hifashishijwe imbunda.

Natalia yatangaje ko umunsi umwe uyu mugabo yamwoherereje ifoto ya se, Kobe aramubwira ati:"Nishimira kuba yarakwibarutse ndizera ko twabyara undi nkawe."

Yaherekesheje ubu butumwa udutumenyetso tugaragaza ko aba bombi baba bari mu rukundo.

Kuri ubu inzego z’umutekano zinjiye mu kibazo cy’uyu mukobwa.Uyu mukobwa arasaba ko uyu mugabo mu gihe byaba bibaye ngombwa ko banyura mu nzira zimwe, agomba kuba ari mu metero zirenga 180.

Mu bindi uyu mukobwa yasabye harimo ko Kemp agomba kujya kure y’urugo rwe, akazi ke, ishuri rye n’imodoka ye. Kugeza ubu ntacyo urukiko ruratangaza.

Arasaba kurindwa umubangamiyeNatalia Bryant asanzwe ari umunyamideliUyu mukobwa afite imyaka 19Kemp ubwo yazengurukaga iruhande rw'inyubako ya NataliaKemp asanzwe afite ibyaha ashinjwa birimo ibyakozwe hifashishijwe imbunda 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...