Inemuri igaragaza ko
umuntu yakoze cyane ku buryo akeneye akanya gato ko kuruhuka kugira ngo yongere
imbaraga. Niyo mpamvu gusinzira akanya gato ku kazi bidafatwa nk’uburangare,
ahubwo bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubwitange. Mu gihe umukozi asinziriye iminota
mike mu biro bye, mu nama cyangwa n’ahandi mu kazi, akenshi ntibimugiraho
ingaruka mbi, ahubwo bifatwa nk’uko yaba ananiwe kubera ko amaze igihe ahatana mu kazi ke.
Kompanyi zimwe mu
Buyapani zagiye zishyiraho ibyumba byihariye byo gusinziriramo cyangwa ahantu ho
kuruhukira, kugira ngo abakozi babone uko bongera imbaraga. Ako kanya ko gusinzira umukozi ahabwa kaba ari gato kandi bigakorwa yicaye, bigaragaza ko akiri maso kandi ahari igihe
yakenerwa.
Uyu muco werekana uko
Abayapani bumva umusaruro mu kazi, aho imbaraga umuntu ashyira mu mirimo zifatwa
nk’igihamya cy’ubwitange, kandi kuruhuka bigasobanurwa nk’igisubizo cyo kongera
ubushobozi bwo gutekereza neza, gufata ibyemezo byiza no kugira ubuzima buzira
umuze.
Inemuri ikunze kugaragara
cyane mu bakozi bakuru n’abafite inshingano zikomeye, bikerekana uburyo igihugu
cy’u Buyapani cyihariye mu guhuza umuco w’akazi kenshi n’ibikenerwa n’umubiri
w’umuntu, mu rwego rwo kwita ku buzima bw’umukozi no kongera imbaraga ze mu
kazi.