Mu Bushinwa hatangijwe irushanwa ryo gusinzira

Hanze - 02/04/2026 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Mu Bushinwa hatangijwe irushanwa ryo gusinzira

Mu mujyi wa Shanghai mu gihugu cy’u Bushinwa, hatangijwe irushanwa ridasanzwe ryo gusinzira rizwi nka “Sleep Challenge”, aho uryegukanye ahabwa ibihumbi 400 by’amanyarwanda.

Iri rushanwa ririmo kubera muri parike yo mu gace ka Chongming, kuva tariki ya 21 Werurwe kuzageza ku ya 26 Mata, ndetse na tariki ya 2 na 3 Gicurasi 2026.

Abitabira iri rushanwa basabwa kuba bafite ubuzima bwiza kandi bari hagati y’imyaka 18 na 50. Umuntu wese ushaka kuryinjiramo yishyura amafaranga angana n’asaga ibihumbi 40 Frw.

Abitabiriye bahabwa ibikoresho by’umwuga bipima uko basinzira, kandi bagasabwa kubyambara uko bitegetswe. Ibi bikoresho ni byo bishingirwaho hatoranywa uwarushije abandi gusinzira neza.

Mu gihe cy’irushanwa, birabujijwe gukoresha telefoni cyangwa ibindi byuma by’ikoranabuhanga, kuganira n’abandi, ndetse no kurya. Nanone kandi, nta wemerewe gukoresha imiti ifasha gusinzira.

Urusha abandi gusinzira neza ahabwa izina rya “Supreme Sleep God” ndetse akanegukana  igihembo cy’asaga ibihumbi 400 Frw. 

Hari kandi n’igihembo cy’asaga ibihumbi 270 Frw gihabwa usinzira vuba cyane. Byongeye, hari amafaranga asaga miliyoni 1.3 Frw azagabanywa abitabiriye bose bubahirije amategeko kugeza irushanwa rirangiye.

Abitabira iri rushanwa bashyirirwaho amahema n’ibitanda byihariye, buri wese akaba aryamamo ari wenyine. Abaturage bemerewe kujya kureba uko bikorwa, ariko ntibemerewe kwegera aho irushanwa ribera.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...