Uyu
muhango uteganyijwe ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2025,
uzabera mu Intare Conference Arena, aho hazahurira abashyitsi b’ingeri zose
barimo inshuti, imiryango n’abakunzi b’umuziki wa gikirisitu.
InyaRwanda
yabonye amakuru yizewe avuga ko mu buryo butunguranye ariko buteguwe neza,
Vestine na Dorcas bazamurikira abatumirwa amashusho y’indirimbo ‘Emmanuel’
mbere y’uko ishyirwa ku mugaragaro. Ni igikorwa kidasanzwe kigaragaza uburyo
izi mpanga mu muziki zitandukanye gusa mu myaka, zihuriye ku murongo umwe
w’ubuzima n’ubutumwa.
‘Emmanuel’
izaba ari indirimbo ya mbere aba bombi basohoye umwe muri bo yaramaze
kurushinga. Izahita iba ishingiro ry’urundi rwego rugufi batangiye mu muziki,
rujyanye n’ibyiciro bashyizemo amaguru: Dorcas arangije amashuri yisumbuye, mu
gihe Vestine atangiye urugendo rushya rwo kubaka urugo n’umukunzi we Idrissa
Ouedraogo, bamaze igihe kitari gito bari mu rukundo.
Mu
gihe ubukwe butegerejwe n’amatsiko menshi, ku ya 22 Kamena 2025, inshuti za
Vestine bamukoreye ibirori bya Bridal Shower, byaranzwe n’amarira y’ibyishimo
n’amasengesho. Ni ibirori byamugaragarije urukundo akundwa, n’uko yafatwa
nk’intwari mu rugendo rw’umuziki, urukundo no kwizera.
Ibi
bije bikurikira intsinzi y’indirimbo yabo iheruka yitwa ‘Yebo’, imaze kurebwa
inshuro zirenga Miliyoni 10 kuri YouTube mu mezi abiri gusa. Byongeye,
bigaragaza ko aba bahanzikazi bafite ubufatanye bukura umunsi ku wundi,
butagendera ku marangamutima gusa ahubwo bushingiye ku ntego no guhamagarwa.
Kuri benshi bakurikirana uru rugendo, iyi ndirimbo nshya izaba igisobanuro cy’uko Imana iri kumwe na bo muri byose – ‘Emmanuel’, ijambo risobanuye “Imana iri kumwe natwe”. Mu gihe cy’ubukwe, ijwi ryabo rizumvikanamo ibirenze amagambo: rizaba ijwi ry’umutima wuzuye icyizere n’ibyishimo.

Umuhanzikazi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uri kwitegura
kurushinga n’umukunzi we w’igihe kirekire Idrissa

Vestine
ari kumwe na Dorcas bazamurikira mu bukwe bwe indirimbo ‘Emmanuel’ bakoranye

Ubukwe
bwa Ishimwe Vestine n’umukunzi we Idrissa Ouedraogo buzaba ku wa Gatandatu
tariki 5 Nyakanga 2025 mu Intare Conference Arena

InyaRwanda
yabonye amakuru yizewe yemeza ko muri ubu bukwe, Vestine na Dorcas
bazahamurikira amashusho y’indirimbo yabo bakoranye bise ‘Emmanuel’ mbere y’uko
izahita ijya hanze ku mugaragaro

Ishimwe
Dorcas aherutse gusoza amasomo ye y’amashuri yisumbuye muri Kigali Technical
School, aho ari no ku rutonde rw’abazakora ibizamini bya Leta guhera tariki 9
Nyakanga 2025

Vestine na Dorcas bari kwitegura kumurika indirimbo ‘Emmanuel’ mu bukwe bwa Vestine





KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YEBO' YA VESTINE NA DORCAS
