Mu Buhinde: Imvura idasanzwe yahitanye abarenga 40, abasaga 200 baburirwa irengero

Hanze - 15/08/2025 9:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Mu Buhinde: Imvura idasanzwe yahitanye abarenga 40, abasaga 200 baburirwa irengero

Imvura yaguye itunguranye kandi nyinshi, yahitanye abantu barenga mirongo ine mu gace ka Kashmir kayoborwa n'u Buhinde, isiga abandi basaga 200 baburiwe irengero, ndetse ishyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Ni inshuro ya kabiri mu gihe gito hagaragaye ibiza byerekana ko abatuye mu misozi miremire ya Himalaya bakomeje kuba mu kaga gaturuka ku mihindagurikire y’ibihe idasanzwe. Nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze [byemejwe na Reuters], abantu nibura 46 bapfiriye mu mujyi wa Chashoti, ahakunze gusurwa cyane.

Imvura yateje umwuzure mu Buhinde yahindanyije imihanda, yangiza amazu menshi ndetse itembana imodoka, nk’uko bigaragara mu mashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga.

“Ibyabaye ni bibi kandi ni ukuri,” Minisitiri w’Intebe wa Jammu na Kashmir, Omar Abdullah, yanditse ku mbuga nkoranyambaga. Imbaraga zose zirimo gukusanywa imbere mu gihugu no hanze ya J&K kugira ngo tugerageze gutabara.”

Inzego zishinzwe ubutabazi ziracyakora uko zishoboye, aho ingabo na polisi bashakisha ababuze. Omar Abdullah yavuze ko Ingabo n’indege z’intambara nazo zashyizwe mu bikorwa by'ubutabazi. Imirimo yo gushakisha no gutabara irakomeje.

Ikigo cy’Ubumenyi bw’Ibihe cyo mu Buhinde cyatangaje ko iyo mvura yatewe na cloudburst — imvura nyinshi cyane irenga milimetero 100 (inch 4) igwa mu isaha imwe. Iyo mvura yo kuri icyo kigero ishobora gutera imyuzure yihuse, inkangu n’andi makuba cyane cyane mu misozi miremire mu gihe cy’imvura y’itumba (monsoon).

Mbere muri uku kwezi, undi mwuzure ukomeye wibasiye umudugudu wo mu misozi mu ntara ya Uttarakhand, nawo mu majyaruguru y'u Buhinde, wica abantu bane.

Amazu menshi yaguye abarenga 40 bahasiga ubuzima, naho abarenga 200 baburirwa irengero


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...