Uyu muco ushobora gutangaza abantu baturuka mu bihugu aho gusohokana n’inshuti bisanzwe bijyana no gusangira fagitire yose cyangwa aho umuntu umwe ashobora kuyishyura yose. Mu Budage ho, kumenya neza amafaranga buri muntu agomba kwishyura bifatwa nk’uburyo bwo kwirinda kutumvikana.
Nk’uko inkuru yatangajwe na BBC Travel ibigaragaza, mu gihe abantu basohokanye bakarya cyangwa bakaganira, igihe cyo kwishyura iyo kigeze, buri wese aba azi ibyo yatumije, akishyura amafaranga yabyo gusa.
Julian Berger, ukora akazi ko gutanga ibyo kunywa mu kigo cya Orania Berlin, hoteli iherereye mu gace ka Kreuzberg mu mujyi wa Berlin, avuga ko Abadage bakunda kumenya neza ibyo bariye, ndetse bakamenya n’amafaranga batanze.
Dr Harald Pitters, umushakashatsi ukora ku mpinduka z’imyitwarire n’umuco w’abantu ukomoka muri Autriche, akaba yarashakanye n’Umudage, avuga ko uyu muco ufitanye isano n’ubutabera, uburinganire no kumenya neza inshingano za buri muntu.
Avuga ko yagiye abona ko inshuti ze zo mu Budage zitishimira uburyo bwo kugenda basimburana mu kwishyurira abandi, cyane cyane iyo bitazi igihe bazamara bari kumwe cyangwa inshuro bazatumiza ibyo kunywa. Ati: “Niba buri wese yishyura ibye, nta mwanya uba usigaye wo gutenguhana.”
Ibi bigaragaza ko kwishyura buri wese ibyo yatumiye bishobora gufasha abantu kwirinda kumva ko hari uwatanze amafaranga menshi kurusha abandi cyangwa ko hari uwungukiye ku byo abandi bishyuye.
Berger na we ashimangira ko Abadage bakunda uburinganire mu bijyanye no kwishyura. Yagize ati: “Abadage bafite imyumvire ikomeye y’ubutabera. Bumva barushijeho kwisanzura iyo buri wese yishyuye ibye. Ntibakunda iyo habayeho kwishyurirana no kugorana.”

“Konti isobanutse, inshuti nziza”
Mu rurimi rw’Ikidage, hari umugani ugira uti “Klare Rechnung, gute Freunde”, ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ngo “Konti isobanutse, inshuti nziza.”
Uyu mugani ugaragaza imyumvire y’uko kumvikana ku mafaranga no kwirinda ibirarane hagati y’inshuti bishobora gufasha kurinda umubano wazo.
Mu yandi magambo, kwiyishyurira buri wese ibyo yatumije ntibisobanura ko abantu badakundana cyangwa ko batagira ubuntu. Ahubwo, kuri bamwe, ni uburyo bwo kwirinda ko hagira uwumva ko yakoreshejwe cyangwa ko yishyuriye abandi amafaranga atari ateganyije gutanga.
Nubwo kwishyura buri wese ibyo yatumiye ari umuco ukunze kugaragara mu Budage, ntibivuze ko bikorwa hose cyangwa ko nta bantu bagira umuco wo kugurira abandi.
Mu majyepfo y’iki gihugu, cyane cyane mu karere ka Bavaria, kugurirana ibyo kunywa no kugenda basimburana mu kwishyura bikunze kugaragara ahantu hateranira abantu benshi, harimo n’ahantu hazwi nka Biergärten, aho abantu bahurira hanze bakaganira.
Ibi bigaragara cyane mu birori gakondo, aho abantu bahurira hamwe bishimira umuco wabo.
Dr Harald Pitters avuga ko mu birori nka Erntedankfest, ibirori byo kwishimira umusaruro w’ubuhinzi, kugurirana ibyo kunywa bishobora gufatwa nk’ikintu gisanzwe.
Yavuze ko no mu birori bya Karneval bibera mu mujyi wa Cologne cyangwa ibirori byo kwizihiza isabukuru y’icyambu cya Hamburg, bizwi nka Hafengeburtstag, abantu bashobora kugurirana ibyo kunywa bitewe n’imiterere y’ibyo birori.
Ibi bigaragaza ko umuco wo kwishyura buri wese ibyo yatumiye utabuza abantu kugira ubuntu, ahubwo ko uburyo bwo kwishyura bushobora guhinduka bitewe n’aho abantu bari, ibirori barimo n’uko bumvikanye.

Icyo abanyamahanga bakwiye kumenya
Julian Berger agira inama abantu basura u Budage ko bakwiye guteganya ko buri wese azishyura ibyo yatumiye, keretse hari uwavuze mu buryo bweruye ko ari we wishyura.
Mu rurimi rw’Ikidage, iyo umuntu avuze ati “Ich lade dich ein”, aba asobanura ko ari we utumiye undi kandi ko azishyura.
Nanone, mu gihe cyo kwishyura muri resitora, umukozi ashobora kubaza ati “Getrennt oder zusammen?”, bisobanura ngo “Buri wese ariyishyurira cyangwa murishyurira hamwe?”
Umuntu ushaka kwishyura ibye ashobora gusubiza ati “Getrennt, bitte”, bisobanura ngo “Turi bwishyure ukwacu, murakoze.”
Ibi bituma buri wese amenya neza amafaranga agomba kwishyura, bikagabanya urujijo rushobora guterwa no kugabanya fagitire mu buryo bungana kandi abantu batatumije ibintu bingana.
Umuco wo kwishyura buri wese ibyo yatumiye mu Budage ugaragaza ko abantu bashobora kugira uburyo butandukanye bwo kugaragaza ubucuti.
Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe kugurira inshuti ibyo kunywa cyangwa gusangira fagitire bifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubucuti, ku bantu benshi mu Budage, kumenya neza amafaranga buri wese agomba kwishyura bifatwa nk’uburyo bwo kurinda uburinganire no kwirinda kutumvikana.
