Ni ibirori byari bibereye ijisho ndetse abantu benshi bari bambariye ibyo birori mu buryo budasanzwe bigaragara ko biteguye kwakira abahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye mu muziki Nyarwanda barimo umuraperi Riderman, Umuhanzi Uncle Austin na Nizzo bari bagiye guhagararira iki kinyobwa cya Golden.
Mu muhango wabereye kuri Orient Park Hotel, umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba David Bayingana niwe wayoboye ibyo birori byari bibereye ijisho, ndetse hari n’itsinda rimenyerewe kwakira abantu rya Kigali Protocal ryagendaga riyobora abantu ndetse rinabasukira kuri Golden lion Wine.
Uncle Austin wabanje kwakirwa n’uhagarariye iki kinyobwa yagaragaje ibyishimo maze abyumvikanisha yifashishije indirimbo “Kubwawe " agira ati: “Ubusanzwe ntabwo nzi kuvuga amagambo menshi. Ni ukuri kw’Imana The Lion nzarya imigeri kubwanyu, nzamira igisasu kubwawe, ndishimye kuba ngizwe uhagarariye ikinyobwa cya Golden Lion.’’

Uncle Austin yakurikiwe na Nizzo umwe mu bahanzi nabo bahagarariye ikinyobwa cya Golden Lion Wine maze avuga ko ari iby’agaciro kuba ahagarariye iki kinyobwa, ashimira abari aho ndetse anashimira abamuhisemo kugira ngo ahagararire iki kinyobwa.
Nyuma ya Nizzo na Uncle Austin, hari hatahiwe umuraperi Riderman avuga ko ari ishema guhagararira ikinyobwa kitiriwe Intare.

Yagize ati: “Ni ibyishimo n’ishema guhagararira ikinyobwa bitiriye intare, ku ntare zose ziri hano turabasuhuje, amahoro kandi nizere ko nk’intare iki kinyobwa muzakigira icyanyu tukagisangira tukajya tugitaramiraho murakoze.’’
Golden Lion Distillers nka kompanyi abayihagarariye bavuze ko iza mu Rwanda yakiriwe n’umufatanyabikorwa umenyereye iri soko witwa Kavata Group Ltd barafatanya,
Kigali Protocal mu mwambaro wa GoldenLion Wine nibo bakiriye abantu
Iyi nzoga yahereye mu gihugu cya Kenya ariko yari isanzwe ku isoko, Judithe Kiburu Uhagarariye iyi nzoga muri Kenya cyane cyane mu Mujyi wa Nairobi wari uri muri ibi birori, yashimye Golden Lion wine ndetse yishimira ko ari mu Rwanda.
Joseph Nkotanyi, Umuyobozi Mukuru wa Kavata Group Ltd, yavuze ko iyi nzoga itongerewe uburyohe cyangwa ngo bugabanywe avuga ko ikorwa mu muzabibu ijana ku ijana.
Umunyamakuru David Bayingana niwe wari umusangiza w'amagambo
Abahanzi batandukanye bari bahari bahawe umwanya bararirimba
Bulldogg ni umwe mu bashimishije abantu mu gace gato k'indirimbo ziri kuri Album Kemotherapy
Papa cyangwe nawe yahawe umwanya ataramira abari aho mu gace gato k'indirimbo Bambe yakoranye na Social Mula

Alto ni umwe mu bahanzi bashimwe ijwi ryabo
Umujyanama Alex Muyoboke ni umwe mu bitabiriye ibi birori
Dr Kintu umuyobozi wa Kikac Music akurikirana ibirori

Umunyamakuru Yago ni umwe mubitabiriye ibirori
Inkumi z'i Kigali zizihiwe
Ibirori byabereye kuri Piscine