Mu birori bibereye ijisho, Marco Verratti yakoze ubukwe nyuma yo kwegukana Euro 2020 – AMAFOTO

Imikino - 16/07/2021 12:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Mu birori bibereye ijisho, Marco Verratti yakoze ubukwe nyuma yo kwegukana Euro 2020 – AMAFOTO

Nyuma y’iminsi ine afashije u Butaliyani gukora amateka yaherukaga mu myaka 53, bakegukana igikombe cy’u Burayi ‘Euro 2020’, Marco Verratti, yakoze ubukwe n’umunyamideli, Jessica Aidi, nyuma yo gutandukana n’Umutaliyanikazi Laura Zazzara babyaranye abana babiri.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto agaragaza ubukwe bwa Verratti na Aidi, bwabereye i Paris mu Bufaransa.

Verratti yasezeranye na Aidi, nyuma yo gutandukana na Laura Zazzara bakuranye bakundana ndetse bakanabyarana abana babiri b’abahungu (Tommaso na Andrea) ariko mu ntangiriro za 2018 bakaza gutandukana burundu bamaranye imyaka 9 nyuma yo kutumvikana.

Jessica Aidi w’imyaka 29, wavukiye Montpellier mu Bufaransa, asanzwe ari umunyamideli ukomeye muri iki gihugu, akaba yiyemeje kubana na Verratti ndetse akanamurerera abana b’abahungu babiri yabyaranye n’umugore we wa mbere, Laura.

Ni ibirori byari byitabiriwe n'inshuti z'uyu mukinnyi zirimo Salvator Sirigu, Javier Pastore, Ezequiel Lavezzi, Zlatan Ibrahimovic ndetse n'abakinnyi ba PSG.

Ibi birori bibaye nyuma y’iminsi ine gusa Verratti afashije u Butaliyani kwegukana igikombe cy’u Bulayi ‘Euro 2020’ butsinze u Bwongereza kuri penaliti 3-2 mu mukino wabereye i Wembley.

Verratti w’imyaka 28, usanzwe ukina mu kibuga hagati, amaze imyaka 9 akinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yayigezemo avuye muri Pescara mu 2008.

Verratti yasezeranye na Aidi nyuma yo kwegukana igikombe cy'u Burayi

I

Ubukwe bwa Verratti na Aidi bwabereye mu Bufaransa

Verrati na Aidi bari kumwe n'abana babiri b'uyu mukinnyi yabyaranye n'umugore we wa mbere, Laura

Jessica Aidi ni umwe mu banyamideli bakunzwe cyane mu Bufaransa

Verratti n'umuryango w'umugore we

Zimwe mu nshuti za Verratti zari zitabiriye ibi birori

Verratti yafashije u Butaliyani kwegukana igikombe cy'u Burayi 'Euro 2020'

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...