Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026. Ni nyuma y’umwaka Jonathan Bacogoza yari amaze adashyira hanze indi ndirimbo nshya. Yaherukaga gushyira hanze "Hejuru" yifashishijemo umukinnyi wa filime, Dogiteri Nsabi.
Ku bwe, kuba yarafashe uwo mwanya ntabwo bivuze ko yari yarahagaritse umuziki, ahubwo cyari igihe cyo gutekereza ku cyerekezo cye, gutegura neza umushinga mushya no gutegereza igihe nyacyo cyo kugeza ku bantu ibihangano bishya.
Jonathan Bacogoza utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asanzwe azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Hejuru”, “Ni We”, “Inzira y’Ukuri” ndetse na “Nous Sommes Plein de Joie” yakoranye na Nana Tania.
Mu kiganiro na inyaRwanda, yavuze ko “Yangiriye Neza” ifite umwihariko w’uko idashingiye gusa ku ndirimbo nk’umuziki, ahubwo ishingiye ku byo umuntu yanyuzemo, ku byo yabonye Imana imukorera ndetse no ku mutima wuzuye ishimwe.
“Nshaka kwibutsa abantu ko no mu bihe bikomeye Imana itadutererana”
Jonathan avuga ko ubutumwa bukuru buri muri “Yangiriye Neza” ari ugufasha umuntu kureba ubuzima mu ishusho yagutse, aho kwibanda gusa ku bibazo afite cyangwa ku byo atarabona.
Ati: “Nanditse ‘Yangiriye Neza’ nshaka kwibutsa umuntu ko ubuzima budapimirwa ku byo atarabona gusa. Hari n’ibyo Imana yamaze gukora, hari aho yamukuye n’aho yamugejeje. Niyo mpamvu nashakaga ko iyi ndirimbo iba ijwi ryo gushimira Imana.”
Akomeza avuga ko umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye, akagira ibyo yifuza bitaragerwaho cyangwa agahura n’ibigeragezo, ariko ibyo byose ntibigomba kumubuza kubona ineza y’Imana yamaze kugaragarira mu buzima bwe.
Ati: “Hari igihe ibibazo bituma tureba hasi tukibagirwa kureba inyuma tukibuka ibyo Imana yadukoreye. ‘Yangiriye Neza’ ni ukwibutsa umuntu ko n’iyo hari ibyo agitegereje, hari byinshi yakiriye kandi agomba gushimira Imana.”
Yunzemo ati: “Mu bihe bikomeye, Imana ikomeza kutubera umubyeyi mwiza. Kuba tutabona igisubizo ako kanya ntibivuze ko Imana yaretse kutwitaho. Hari igihe tugomba gukomeza kuyizera no mu gihe tutarasobanukirwa neza n’urugendo turimo.”
Ati: “Natekereje cyane ku rugendo rw’ubuzima n’ibintu umuntu agenda anyuramo. Hari aho nigeze kureba inyuma nkibaza nti: ‘Iyo ubuntu bw’Imana butabaho, nari kuba ngeze he?’ Icyo kibazo ubwacyo cyabaye kimwe mu byatumye nshaka gukora indirimbo yo kuvuga nti: ‘Yangiriye Neza.’”
Avuga ko iyo umuntu yitegereje ubuzima bwe neza, hari ibintu byinshi ashobora kubona ko atagezeho ku bw’imbaraga ze gusa. “Hari ibintu umuntu yibwira ko yagezeho kubera imbaraga ze, ariko iyo asubije amaso inyuma, akabona uko ibintu byagiye bikurikirana, asanga hari ubuntu bw’Imana bwamuherekeje. Iri ni ryo shimwe nshaka ko umuntu yumva muri iyi ndirimbo.”
Gutegura “Yangiriye Neza” byasabye igihe no kwihangana
Nubwo indirimbo ubu yamaze kugera ku bantu, Jonathan avuga ko urugendo rwo kuyitegura rutari rworoshye. Avuga ko gukora indirimbo bisaba ibirenze kujya muri studio ugafata amajwi.
Ati: “Gukora indirimbo nziza ntabwo bitangirira kuri microphone ngo birangirire kuri microphone. Hari ubutumwa ubanza gutekerezaho, uburyo ushaka kubutanga, umuziki, recording, mixing, mastering ndetse n’uko umushinga wose uzagera ku bantu.”
Yongeraho ko yagombaga guhuza umushinga n’izindi nshingano ze za buri munsi. “Ikindi cyansabye imbaraga ni uguhuza uyu mushinga n’ubuzima busanzwe, umurimo n’izindi nshingano. Hari igihe ushaka gukomeza gukora ku ndirimbo ariko ibindi bikorwa bikagusaba umwanya. Byasabye ko nteganya neza igihe kandi nkihangana.”
Nubwo hari imbogamizi, Jonathan avuga ko atifuzaga gusohora indirimbo mu buryo bwihuse kugira ngo gusa abe yasohoye. “Sinashakaga ko ‘Yangiriye Neza’ isohoka kubera ko igihe cyari kigeze gusa. Nashakaga ko isohoka igihe numva niteguye kuyihagararaho, nkumva ubutumwa bwayo bwaruzuye kandi nkaba nishimiye ibyo ngiye gushyira imbere y’abantu.”
“Nanditse ‘Yangiriye Neza’ nshaka kwibutsa umuntu ko ubuzima budapimirwa ku byo atarabona gusa." Jonathan Bacogoza
Jonathan Bacogoza yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yangiriye Neza”, igaruka ku ishimwe, ubuhamya no kwizera Imana nyuma y’ibihe bikomeye umuntu anyuramo mu buzima
REBA INDIRIMBO "YANGIRIYE NEZA" YA JONATHAN BACOGOZA
