Mu barenga 1,400 batanze imishinga muri ‘Pitch Studio’, aba mbere batangiye guhatana

Imyidagaduro - 14/10/2026 4:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Mu barenga 1,400 batanze imishinga muri ‘Pitch Studio’, aba mbere batangiye guhatana

Abafite ibitekerezo by’imishinga irimo ibisubizo ku bibazo abaturage bahura na byo batangiye guhatana muri Pitch Studio, ikiganiro kigamije gufasha ba rwiyemezamirimo kubona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo. Mu gice cya mbere, Itangishaka Jean Jacques Parfait na Niyodusenga Debora ni bo babimburiye abandi, basaba Abanyarwanda kubashyigikira binyuze mu gutora.

Mu Rwanda hari abantu bafite ibitekerezo by’imishinga ishobora guhindura ubuzima bwabo, ubw’imiryango yabo n’ubw’abaturage muri rusange, ariko kubura igishoro bikababera imbogamizi yo kubishyira mu bikorwa. Ni muri urwo rwego ikiganiro Pitch Studio cyatangijwe, gihuriza hamwe abafite ibitekerezo by’imishinga n’abashobora kubafasha kuyibyaza umusaruro.

Iki kiganiro cyatangiye gutambuka kuri Radiyo na Televiziyo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aho abanyarwanda batangiye kubona uko ba rwiyemezamirimo bagaragaza ibitekerezo byabo, bakerekana ibibazo bashaka gukemura n’inkunga bakeneye kugira ngo babigereho.

Mu bantu barenga 1.400 batanze imishinga muri iri rushanwa, hagiye gutoranywamo 16 bazagera imbere y’abakurikira iki kiganiro. Muri bo, 12 ni bo bazahatana, maze batandatu batsinze mu cyiciro cya mbere cy’iri rushanwa, kizwi nka Season 1, bahembwe.

Igice cya mbere cy’iki kiganiro cyahuje Itangishaka Jean Jacques Parfait na Niyodusenga Debora, bombi bafite ibitekerezo by’imishinga bigamije gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi.

Imishinga ibiri, intego imwe: Guhindura ibitekerezo ibisubizo

Itangishaka Jean Jacques Parfait yagaragaje igitekerezo cyo gushyiraho ikusanyirizo ry’amagi mu mirenge ya Mukwo, Muhoza na Nkotsi, hagamijwe korohereza abacuruzi bato n’imiryango yabo kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Nk’uko yabisobanuye, bamwe mu bacuruzi bakora urugendo rw’amasaha agera kuri abiri bajya i Musanze gushaka aho bagurisha amagi. Urwo rugendo rutwara igihe, rukongeraho n’ikiguzi cyo gutwara umusaruro, bigatuma ubucuruzi bwabo budakorwa mu buryo bworoshye.

Binyuze mu gushyiraho ikusanyirizo ry’amagi hafi yabo, yizeye ko byazatuma abacuruzi babona uburyo bworoshye bwo kugeza umusaruro wabo ku isoko, bakagabanya ingendo n’ibindi bibasaba amafaranga.

Kugira ngo ashyire mu bikorwa uyu mushinga, Itangishaka arasaba inkunga ya 870.000 Frw.

Ku rundi ruhande, Niyodusenga Debora yagaragaje igitekerezo kigamije guhuza abahinzi bo mu cyaro n’abaguzi bo mu Mujyi wa Kigali, binyuze mu gukusanya inanasi n’ibisheke ku bahinzi, akabigeza ku isoko ryo mu murwa mukuru.

Uyu mushinga ugamije gufasha abahinzi kubona isoko ry’umusaruro wabo, cyane cyane mu bihe bashobora kubura abaguzi, bigatuma bimwe mu bihingwa byabo bipfa ubusa. Ku baguzi bo mu mujyi na bo, uyu mushinga ushobora kubafasha kubona inanasi n’ibisheke ku giciro cyiza.

Kugira ngo abashe gushyira iki gitekerezo mu bikorwa, Niyodusenga arasaba inkunga ya 500.000 Frw.

Nubwo imishinga yabo itandukanye, bombi bahuriye ku ntego yo gukemura ibibazo bifatika bibangamiye abaturage, bagakora ubucuruzi bushobora kubateza imbere kandi bukagirira akamaro n’abandi.

Abanyarwanda ni bo bafite ijambo mu guhitamo

Nyuma yo kugaragaza ibyo bitekerezo, gutora byaratangiye kugira ngo Abanyarwanda bagire uruhare mu guhitamo umushinga ukwiye gushyigikirwa. Amatora azakomeza kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026.

Abifuza gushyigikira umwe muri aba ba rwiyemezamirimo bashobora gutora bakoresheje WhatsApp. Gutora ni ubuntu.

Iyi ni imwe mu ntego z’ingenzi za Pitch Studio: guha umwanya abantu bafite ibitekerezo by’imishinga, bakabigaragariza abandi, bakabona amahirwe yo gushyigikirwa no kubibyaza umusaruro. Ikiganiro kandi gitanga urubuga rwo guhuza abafite ibitekerezo n’abashobora kubatera inkunga.

Ku muntu ufite igitekerezo cy’umushinga ariko ukaba utarabona ubushobozi bwo kugishyira mu bikorwa, iru rushanwa rishobora kuba inzira yo kukigeza ku bandi, akerekana impinduka zishobora kuzana mu buzima bw’abagenerwabikorwa.

Pitch Studio igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo

Pitch Studio ni ikiganiro gishya cyashyiriweho gufasha abantu bafite ibitekerezo by’imishinga kubona amahirwe yo kubigaragaza, gushaka ubufasha bwo kubishyira mu bikorwa no guhura n’abashobora kubatera inkunga.

Gitambuka buri Cyumweru saa munani z’amanywa (14:00) kuri Radiyo na Televiziyo zose za RBA.

Iki kiganiro gitegurwa na Arthur Nation ku bufatanye na RBA, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Mu gihe iri rushanwa rikomeje, urugendo rwa Pitch Studio ruzagaragaza ibitekerezo bitandukanye by’abanyarwanda bashaka kwihangira imirimo, gukemura ibibazo biri mu baturage no guteza imbere imibereho yabo.

Ku batangiye guhatana, intambwe ya mbere ni ukugaragaza igitekerezo cyabo. Icyakora, amahirwe yo kugishyira mu bikorwa azaterwa n’uburyo bazashobora kwigaragaza, kwerekana akamaro no kubona ubufasha bukenewe.

Itangishaka Jean Jacques Parfait yagaragaje igitekerezo cyo gushyiraho ikusanyirizo ry’amagi mu mirenge ya Mukwo, Muhoza na Nkotsi 

Niyodusenga Debora yagaragaje igitekerezo kigamije guhuza abahinzi bo mu cyaro n’abaguzi bo mu Mujyi wa Kigali

 

KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CYA ‘PITCH STUDIO’ AHO BABIRI BATANGIYE GUHATANA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...