Mu Rwanda hari abantu bafite ibitekerezo by’imishinga
ishobora guhindura ubuzima bwabo, ubw’imiryango yabo n’ubw’abaturage muri
rusange, ariko kubura igishoro bikababera imbogamizi yo kubishyira mu bikorwa.
Ni muri urwo rwego ikiganiro Pitch Studio cyatangijwe, gihuriza hamwe abafite
ibitekerezo by’imishinga n’abashobora kubafasha kuyibyaza umusaruro.
Iki kiganiro cyatangiye gutambuka kuri Radiyo na Televiziyo
y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aho abanyarwanda batangiye kubona
uko ba rwiyemezamirimo bagaragaza ibitekerezo byabo, bakerekana ibibazo bashaka
gukemura n’inkunga bakeneye kugira ngo babigereho.
Mu bantu barenga 1.400 batanze imishinga muri iri rushanwa,
hagiye gutoranywamo 16 bazagera imbere y’abakurikira iki kiganiro. Muri bo, 12
ni bo bazahatana, maze batandatu batsinze mu cyiciro cya mbere cy’iri rushanwa,
kizwi nka Season 1, bahembwe.
Igice cya mbere cy’iki kiganiro cyahuje Itangishaka Jean
Jacques Parfait na Niyodusenga Debora, bombi bafite ibitekerezo by’imishinga
bigamije gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, cyane cyane mu bijyanye
n’ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi.
Imishinga
ibiri, intego imwe: Guhindura ibitekerezo ibisubizo
Itangishaka Jean Jacques Parfait yagaragaje igitekerezo cyo
gushyiraho ikusanyirizo ry’amagi mu mirenge ya Mukwo, Muhoza na Nkotsi,
hagamijwe korohereza abacuruzi bato n’imiryango yabo kubona isoko ry’umusaruro
wabo.
Nk’uko yabisobanuye, bamwe mu bacuruzi bakora urugendo
rw’amasaha agera kuri abiri bajya i Musanze gushaka aho bagurisha amagi. Urwo
rugendo rutwara igihe, rukongeraho n’ikiguzi cyo gutwara umusaruro, bigatuma
ubucuruzi bwabo budakorwa mu buryo bworoshye.
Binyuze mu gushyiraho ikusanyirizo ry’amagi hafi yabo,
yizeye ko byazatuma abacuruzi babona uburyo bworoshye bwo kugeza umusaruro wabo
ku isoko, bakagabanya ingendo n’ibindi bibasaba amafaranga.
Kugira ngo ashyire mu bikorwa uyu mushinga, Itangishaka
arasaba inkunga ya 870.000 Frw.
Ku rundi ruhande, Niyodusenga Debora yagaragaje igitekerezo
kigamije guhuza abahinzi bo mu cyaro n’abaguzi bo mu Mujyi wa Kigali, binyuze
mu gukusanya inanasi n’ibisheke ku bahinzi, akabigeza ku isoko ryo mu murwa
mukuru.
Uyu mushinga ugamije gufasha abahinzi kubona isoko
ry’umusaruro wabo, cyane cyane mu bihe bashobora kubura abaguzi, bigatuma bimwe
mu bihingwa byabo bipfa ubusa. Ku baguzi bo mu mujyi na bo, uyu mushinga
ushobora kubafasha kubona inanasi n’ibisheke ku giciro cyiza.
Kugira ngo abashe gushyira iki gitekerezo mu bikorwa,
Niyodusenga arasaba inkunga ya 500.000 Frw.
Nubwo imishinga yabo itandukanye, bombi bahuriye ku ntego yo
gukemura ibibazo bifatika bibangamiye abaturage, bagakora ubucuruzi bushobora
kubateza imbere kandi bukagirira akamaro n’abandi.
Abanyarwanda
ni bo bafite ijambo mu guhitamo
Nyuma yo kugaragaza ibyo bitekerezo, gutora byaratangiye
kugira ngo Abanyarwanda bagire uruhare mu guhitamo umushinga ukwiye
gushyigikirwa. Amatora azakomeza kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026.
Abifuza gushyigikira umwe muri aba ba rwiyemezamirimo
bashobora gutora bakoresheje WhatsApp. Gutora ni ubuntu.
Iyi ni imwe mu ntego z’ingenzi za Pitch Studio: guha umwanya
abantu bafite ibitekerezo by’imishinga, bakabigaragariza abandi, bakabona
amahirwe yo gushyigikirwa no kubibyaza umusaruro. Ikiganiro kandi gitanga
urubuga rwo guhuza abafite ibitekerezo n’abashobora kubatera inkunga.
Ku muntu ufite igitekerezo cy’umushinga ariko ukaba
utarabona ubushobozi bwo kugishyira mu bikorwa, iru rushanwa rishobora kuba
inzira yo kukigeza ku bandi, akerekana impinduka zishobora kuzana mu buzima
bw’abagenerwabikorwa.
Pitch
Studio igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo
Pitch Studio ni ikiganiro gishya cyashyiriweho gufasha
abantu bafite ibitekerezo by’imishinga kubona amahirwe yo kubigaragaza, gushaka
ubufasha bwo kubishyira mu bikorwa no guhura n’abashobora kubatera inkunga.
Gitambuka buri Cyumweru saa munani z’amanywa (14:00) kuri Radiyo na Televiziyo zose za RBA.
Iki kiganiro gitegurwa na Arthur Nation ku bufatanye na RBA,
hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi.
Mu gihe iri rushanwa rikomeje, urugendo rwa Pitch Studio
ruzagaragaza ibitekerezo bitandukanye by’abanyarwanda bashaka kwihangira
imirimo, gukemura ibibazo biri mu baturage no guteza imbere imibereho yabo.
Ku batangiye guhatana, intambwe ya mbere ni ukugaragaza
igitekerezo cyabo. Icyakora, amahirwe yo kugishyira mu bikorwa azaterwa
n’uburyo bazashobora kwigaragaza, kwerekana akamaro no kubona ubufasha
bukenewe.


Niyodusenga Debora yagaragaje igitekerezo kigamije guhuza
abahinzi bo mu cyaro n’abaguzi bo mu Mujyi wa Kigali
KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CYA ‘PITCH STUDIO’ AHO BABIRI BATANGIYE GUHATANA
