Mu kiganiro giherutse, Musk yavuze ko AI na robot bishobora kuzaba bishobora gukora imirimo hafi ya yose no gutanga ibicuruzwa na serivisi ku bwinshi kurusha ibyo abantu bashobora gukoresha.
Yagize ati: “Amafaranga ayakenerwa kugira ngo umuntu abone ibicuruzwa na serivisi. Niba ibyo byose bizaba biboneka ku bwinshi kubera AI na robot, amafaranga azaba akenewe iki?”
Yasobanuye ko muri iyo gahunda nziza ateganya, abantu bashobora kuzabaho mu isi irimo ubukungu bw’umusaruro mwinshi, aho akazi kazaba katakiri ngombwa kuri buri wese kuko robot zizaba zishobora gukora hafi ya byose.
Icyakora, Musk yanagaragaje impungenge ko mu mwaka wa 2036 ubwenge bwa AI bushobora kuzaba burenze cyane ubw’abantu, ku buryo abantu bashobora kutazongera kugira ubushobozi bwo kubugenzura.
Yagereranyije uko AI ishobora kuzarusha abantu ubwenge n’uko abantu barusha inkende ubwenge, avuga ko byagorana kwiyumvisha ko abafite ubwenge buke bakomeza kuyobora abafite ubwenge buhanitse.
Musk yavuze kandi ko mu myaka itanu iri imbere AI ishobora kuzarenga ubushobozi bw’ubwenge bw’abantu bose hamwe, ku buryo nta murimo hafi ya wose abantu bazakora neza kuyirusha, usibye kuba abantu ubwabo.
Nubwo yavuze ko amafaranga ashobora kutazaba akiri ingenzi, ntiyasobanuye uburyo ubukungu cyangwa uburyo bwo guhererekanya agaciro buzaba bumeze muri icyo gihe.
Aya magambo ya Musk aje mu gihe abandi bayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga na bo bakomeje gutangaza ko AI iri gutera imbere ku muvuduko udasanzwe.
Umuyobozi wa OpenAI, Sam Altman, aherutse kuvuga ko Isi yinjiye mu gihe AI igenda irusha abantu ubushobozi mu bintu byinshi, mu gihe Demis Hassabis wa Google DeepMind na we yavuze ko abantu begereje igihe AI izagira ubushobozi burenze ubwabo.
Nubwo ibi bitekerezo bikomeje gukurura impaka, abahanga bagaragaza ko ari ibitekerezo bishingiye ku cyerekezo AI ishobora gufata mu gihe kiri imbere, aho kuba ibintu byamaze kwemezwa ko bizabaho uko byavuzwe.
