Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1275: Umujyi wa Amsterdam mu Buholandi warashinzwe.
1682: Umujyi wa Philadelphia wo muri Pennsylvania warashinzwe.
1961: Ibihugu bya Mauritania na Mongolia byinjiye mu muryango w’abibumbye.
1971: Icyitwaga Kongo mbirigi cyahinduriwe izina cyitwa Zaire, naryo rikaba ryaraje guhinduka nyuma ikitwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
1979: Ibirwa bya Saint Vincent and the Grenadines byabonye ubwigenge bwabyo ku bwongereza.
1991: Turkmenistan yikuye mu bihugu byari bigize leta y’ubuwe bw’abasoviyeti.
Abantu bavutse uyu munsi:
1811: Isaac Singer, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikigo gikora imashini zidoda zo mu bwoko bwa Singer nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1875.
1858: Theodore Roosevelt, perezida wa 26 wa Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1919.
1981: Han Hye-jin, umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka So-Seo-no muri filime Jumong nibwo yavutse.
1984: Bam Doyne, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.
1984: Kelly Osbourne, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.
1986: Matty Pattison, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1988: Evan Turner, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1675: Gilles de Roberval, umuhanga mu mibare w’umufaransa akaba yaramenyekanye nk’uwakoze umunzani yaratabarutse ku myaka 73 y’amavuko.
2004: Paulo Sérgio Oliveira da Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil yitabye Imana ku myaka 30 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi w’abatagatifu: Abban, Elesbaan na Frumentus.
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’umurage w’ibijyanye n’amajwi n’amashusho ku isi (World Day for Audiovisual Heritage).