Nk’uko Gunter Engling umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yabitangaje, iyi gahunda itangijwe mu rwego rwo gufasha abafatabugizi ba MTN no kubagoboka mu bihe bitunguranye bashobora gukeneramo amashanyarazi bakabura aho bawugura.
Gunter Engling yakomeje avuga ko ubwo buryo buzafasha abakiriya ba MTN kwiguriza amashanyarazi bayaguze mu mafaranga yo guhamagara(credit) nyuma bakazayishyura bakoresheje MTN Mobile money.
Iyo gahunda ya MTN Rahura ngo izafasha cyane abakiriya bayo bajyaga bakenera umuriro w’amashanyarazi mu bihe bibatunguye bakawubura bitewe nuko muri Cash Power zabo washizemo kandi wenda nta n’ubundi buryo bahita bawubonamo.
Kugira ngo wigurize umuriro kuri terefoni yawe, abafatabuguzi ba MTN bakoresha MTN Mobile Money basabwa gukanda *151#bagakanda 2 nyuma bagakurikiza amabwiriza. Amafaranga ugujije kuri MTN Rahura, uyishyura nyuma kuri MTN Mobile Money.
Abifuza iyi gahunda, basabwa kuba bamaze nibura amezi 3 barafunguje konti ya MTN Mobile Money ndetse bagomba kuba basanzwe bayikiresha. Intego ya MTN ni ukuba hafi abakiriya bayo bakajya bishyura serivisi nyinshi zitandukanye bakoresheje terefone.
Mu mwaka wa 2010 nibwo MTN Rwanda yatangiye gahunda ya MTN Mobile money. Kigeza ubu abafatabuguzi bayo bagera kuri Miliyoni 3 n’igice bakoresha MTN Mobile money kandi bishimira ibyiza byayo.
Ese ugeze mu gihe ukeneyemo amashanyarazi ukaba wabuze aho uyagura kandi no kuri MTN Mobile Money ukaba udafite amafaranga? MTN ygushyize i Gorora, ushobora kwiguriza ukawugura ukazawishyura nyuma ukoreshejeje MTN Mobile Money.