Ku bufatanye na Yellow, MTN Rwanda yazanye gahunda ya Tunga Taci aho ku mafaranga
16,000Frw umunyarwanda ashobora guhabwa telephone akagenda yishyura mu byiciro
yaba amezi atandatu cyagwa se mu gihe cy’umwaka.
Iyi gahunda yitezweho gufasha abanyarwanda baba ab’amikoro macye kubasha gutanga telephone
zigezweho kugira ngo zibafashe mu kazi ka buri munsi, kuganira n’inshuti
no kumenya Gahunda za Leta nk’uko umuyobozi wa MTN, Ali Monzer abivuga.
Yagize
ati “Izi telephone ntabwo zizafasha abantu kuganira n’abo bakunda gusa ahubwo
zizabafasha kumenya Gahunda za Leta, guhanga udushya, isoko y’imirimo.”
N’ubwo
iyi gahunda izakomeza kugenda yaguka umunsi ku wundi, ku ikubitiro amoko abasha
kuboneka muri Tunga Taci na Tecno, Infinix, Itel ndetse na Samsung ariko uko iminsi
yicuma amoko ya telephone nayo ashobora kuzakomeza kwiyongera.
Impamvu
yo kubanza aya moko yonyine ni uko ariyo akunzwe kugurwa cyane ku isoko ryo mu
Rwanda ndetse akaba ahendutse ku buryo buri wese yabasha kwigondera ubu bwoko
bwa telephone.
Umuyobozi
wa MTN Rwanda, Ali Monzer yijeje abantu ko ibibazo byabayeho muri Macye Macye
bitazongera kubaho. Ati “Twigiye ku byabaye ndetse tunakosora aho bitagenze
neza. Iyi gahunda ya Tunga Taci nta kibazo izatera abakiriya bacu.”
Kugira ngo wiyandikishe, ukanda *182*12*2# ukiyandikisha nyuma ugakanda *182*12# ukareba telephone zose wemerewe ugahitamo iyo ushaka ukerekeza kuri service center za MTN ukayitahana cyangwa se ku maduka yose akorana na Yellow.
Umuyobozi wa MTN, Ai Monzer yavuze ko yigiye kuri Macye Macye bahindura ibibazo byabaye bazana gahunda nshya ya Tunga Taci
Kwiyandikisha muri iyi gahunda, ukanda *182*12*2# ukiyandikisha nyuma ugakanda *182*12# ukareba telephone zose wemerewe ugahitamo iyo ushaka
Umuyobozi wa Company ya Yellow yavuze ko inyungu kuri izi telephone zo muri gahunda ya Tunga Taci izaba ari nto cyane