Ni
ku nshuro ya gatatu MTN Rwanda itera inkunga ibi bitaramo, ariko ni ku nshuro
ya gatandatu Iwacu Muzika Festival igiye kuba. Mu myaka ya mbere, iri
serukiramuco ryaberaga kuri televiziyo kubera ingamba zo kwirinda COVID-19,
ariko ubu ryatangiye kujya ribera mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Mu
kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kamena 2025,
Giriwanyu Landry, ushinzwe ibikorwa n’ubukangurambaga muri MTN Rwanda, yavuze
ko ibi bitaramo bigamije kwegereza abakiriya babo ibirori by’umuziki, aho kuba
gusa uburyo bwo kwamamaza serivisi za MTN.
Yagize
ati: “Nubwo tuba dufite gahunda y’ibyo tuzerekana muri MTN Iwacu Muzika, si
ugucengeza serivisi tugamije. Abakiriya bacu tuba tumaze igihe tubabwira ibyo
dukora, ariko igitekerezo nyamukuru ni ukubazanira umuziki hafi yabo. Umuziki
kenshi uba muri Kigali, ariko kuki tutawujyana hanze ya Kigali, aho abakiriya
bacu bari?”
Yongeyeho
ko ibi bitaramo bikoreshwa nk’inzira yo gushimira abakiriya ba MTN no kubafasha
gususuruka, bityo bakagira ibihe byiza hamwe n’abahanzi bakunda.
Ibitaramo
bya MTN Iwacu Muzika Festival bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki
no kuwwegereza abantu bose, by’umwihariko ababa mu Ntara badakunze kubona
amahirwe yo kwitabira ibitaramo bikomeye.
Kuri
benshi, ibi bitaramo byabaye umwanya wo kubona imbona nkubone abahanzi bakunda,
kubaganiriza no kwifatanya nabo mu byishimo by’umuziki — ibintu mbere
baboneraga gusa kuri radiyo na televiziyo.
Byanabaye
uburyo bwiza bwo kongerera abaturage amahirwe angana yo kwidagadura, cyane ko
umuziki ari kimwe mu bibahuza n’abandi mu buryo bw’umuco.
Iri
serukiramuco kandi rifasha abahanzi kubona abafana bashya, gukwirakwiza
ibihangano byabo, no gutanga imirimo ku bantu batandukanye barimo abatunganya
ibyuma, abacuruzi, n’abakorera mu rwego rw’itumanaho.
Landry
yavuze ko kimwe mu bigaragaza ko MTN ifata abakiriya bayo nk’abantu ifitanye
nabo umubano udasanzwe, ari uburyo yabahaye amahirwe yo gutoranya abahanzi
bazitabira iri serukiramuco mbere y’uko batangazwa ku mugaragaro.
Abatsinze
muri ubu buryo bahawe ibihembo bigizwe n’ama-inite yo guhamagara agera ku 1500
Frw.
Yagize
ati: “Ntitwibanze ku mubare w’amafaranga, ahubwo twashakaga gukorana
n’abakiriya bacu, tukanabashimira. Twari twaravuze ko tuhemba 10 ba mbere,
ariko hari aho byarenze, dufata icyemezo cyo guhemba bose. Nta n’umwe twasubije
inyuma.”
MTN
Rwanda yagaragaje ko ifite amasezerano y’ubufatanye n’iri serukiramuco ku gihe
cy’imyaka itanu, ibintu bigaragaza ko yiteguye kurikomeza no kuriteza imbere
kurushaho.
Ibitaramo
bya MTN Iwacu Muzika Festival byabaye ubukungu ku bahanzi n’abafana batabasha
kugera mu Mujyi wa Kigali, kuko ari bumwe mu buryo bwonyine butuma umuziki
ugera mu bice byose by’Igihugu.
Giriwanyu
Landry wo muri MTN, yumvikanishije ko bakomeje gutera inkunga ibitaramo bya MTN
Iwacu Muzika Festival kubera ko bashaka gukomeza kwegerana n’abakiriya babo
Umuyobozi Ushinzwe Abakiriya n'ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yavuze ko bishimira imikoranire bafitanye na EAP mu gukomeza gutegura iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu
Abahanzi 7 nibo bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival kuri iyi nshuro gatandatu, kandi bizagera hirya no hino mu gihugu
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025