MTN yasobanuye impamvu ikomeza gushyigikira ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival

Imyidagaduro - 18/06/2025 7:23 AM
Share:

Umwanditsi:

MTN yasobanuye impamvu ikomeza gushyigikira ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko impamvu ikomeje gutera inkunga iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival ari gahunda ihamye yo kwegera abakiriya bayo binyuze mu bikorwa bibahuza n’abahanzi bakunda, cyane cyane abo mu Ntara z’igihugu.

Ni ku nshuro ya gatatu MTN Rwanda itera inkunga ibi bitaramo, ariko ni ku nshuro ya gatandatu Iwacu Muzika Festival igiye kuba. Mu myaka ya mbere, iri serukiramuco ryaberaga kuri televiziyo kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, ariko ubu ryatangiye kujya ribera mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kamena 2025, Giriwanyu Landry, ushinzwe ibikorwa n’ubukangurambaga muri MTN Rwanda, yavuze ko ibi bitaramo bigamije kwegereza abakiriya babo ibirori by’umuziki, aho kuba gusa uburyo bwo kwamamaza serivisi za MTN.

Yagize ati: “Nubwo tuba dufite gahunda y’ibyo tuzerekana muri MTN Iwacu Muzika, si ugucengeza serivisi tugamije. Abakiriya bacu tuba tumaze igihe tubabwira ibyo dukora, ariko igitekerezo nyamukuru ni ukubazanira umuziki hafi yabo. Umuziki kenshi uba muri Kigali, ariko kuki tutawujyana hanze ya Kigali, aho abakiriya bacu bari?”

Yongeyeho ko ibi bitaramo bikoreshwa nk’inzira yo gushimira abakiriya ba MTN no kubafasha gususuruka, bityo bakagira ibihe byiza hamwe n’abahanzi bakunda.

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki no kuwwegereza abantu bose, by’umwihariko ababa mu Ntara badakunze kubona amahirwe yo kwitabira ibitaramo bikomeye.

Kuri benshi, ibi bitaramo byabaye umwanya wo kubona imbona nkubone abahanzi bakunda, kubaganiriza no kwifatanya nabo mu byishimo by’umuziki — ibintu mbere baboneraga gusa kuri radiyo na televiziyo.

Byanabaye uburyo bwiza bwo kongerera abaturage amahirwe angana yo kwidagadura, cyane ko umuziki ari kimwe mu bibahuza n’abandi mu buryo bw’umuco.

Iri serukiramuco kandi rifasha abahanzi kubona abafana bashya, gukwirakwiza ibihangano byabo, no gutanga imirimo ku bantu batandukanye barimo abatunganya ibyuma, abacuruzi, n’abakorera mu rwego rw’itumanaho.

Landry yavuze ko kimwe mu bigaragaza ko MTN ifata abakiriya bayo nk’abantu ifitanye nabo umubano udasanzwe, ari uburyo yabahaye amahirwe yo gutoranya abahanzi bazitabira iri serukiramuco mbere y’uko batangazwa ku mugaragaro.

Abatsinze muri ubu buryo bahawe ibihembo bigizwe n’ama-inite yo guhamagara agera ku 1500 Frw.

Yagize ati: “Ntitwibanze ku mubare w’amafaranga, ahubwo twashakaga gukorana n’abakiriya bacu, tukanabashimira. Twari twaravuze ko tuhemba 10 ba mbere, ariko hari aho byarenze, dufata icyemezo cyo guhemba bose. Nta n’umwe twasubije inyuma.”

MTN Rwanda yagaragaje ko ifite amasezerano y’ubufatanye n’iri serukiramuco ku gihe cy’imyaka itanu, ibintu bigaragaza ko yiteguye kurikomeza no kuriteza imbere kurushaho.

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byabaye ubukungu ku bahanzi n’abafana batabasha kugera mu Mujyi wa Kigali, kuko ari bumwe mu buryo bwonyine butuma umuziki ugera mu bice byose by’Igihugu. 

Giriwanyu Landry wo muri MTN, yumvikanishije ko bakomeje gutera inkunga ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival kubera ko bashaka gukomeza kwegerana n’abakiriya babo

Umuyobozi Ushinzwe Abakiriya n'ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yavuze ko bishimira imikoranire bafitanye na EAP mu gukomeza gutegura iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu

Abahanzi 7 nibo bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival kuri iyi nshuro gatandatu, kandi bizagera hirya no hino mu gihugu

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...